Abafashamyumvire ba Imbuto Foundation bazafasha abahungu kwigirira icyizere

Imbuto Foundation yari isanzwe ifite iyi gahunda y’abafashamyumvire ku bakobwa ariko yayitangije no ku bahungu kuko ngo itanga umusaruro mwiza.

Habayeho ibiganiro kuri gahunda y'abafashamyumvire
Habayeho ibiganiro kuri gahunda y’abafashamyumvire

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2017, mu nama yahuje abafashamyumvire, abinjiye bwa mbere muri gahunda na bamwe mu bayisanzwemo.

Iyi gahunda Imbuto Foundation yayitangije mu rubyiruko rugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu mashuri makuru bibumbiye muri AERG, hagamijwe kubafasha cyane cyane mu bitekerezo ngo bagire umurongo mwiza w’ubuzima.

Iyi gahunda imaze imyaka itatu, yatangiranye n’abakobwa 300 ikaba igiye kugera no ku bahungu 200 bagiye guhabwa abafashamyumvire bwa mabere.

Sandrine Umutoni, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, avuga uko iyi gahunda yatangiye n’impamvu igiye kugezwa no ku bahungu.

Umutoni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation
Umutoni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

Agira ati “Iyi gahunda yatangiranye n’abakobwa 300, nyuma y’imyaka itatu turebye dusanga hari byinshi byiza yabagejejeho haba mu mibanire yabo mu buzima busanzwe, haba no mu mirimo ya buri munsi.

Ni na bo badusabye ko twafasha na basaza babo kuyizamo kuko bayiboneyemo ibyiza byinshi”.

Akomeza avuga ko umufashamyumvire n’uwo afasha, bizana ubushuti hagati yabo ku buryo bagirirana akamaro mu gihe kirekire.

Ati “Iyo bombi bahuye bakaganira ni ibintu byiza kandi n’iyo gahunda yarangira, barakomeza bakagirana ubushuti hagati yabo kandi bubagirira akamaro”.

Abana b'abahungu nabo bahawe abafashamyumvire
Abana b’abahungu nabo bahawe abafashamyumvire

Nikuze Betty utuye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umaze imyaka itatu muri iyi gahunda akaba ari na we wasabye ko abahungu bayizamo, arata ibyiza byayo.

Ati “Umufashamyumvire wanjye yamfashije kugera ku cyo nifuzaga, yangiriye inama, aranyobora kandi n’ubu turacyari kumwe.

Ndibuka ngiye gukora ikizamini cy’akazi (interview) nagiye kumureba, ambwira uko ngomba kwitwara, uko ngomba kwambara, kwigirira ikizere, nanjye ndamwumvira bityo ikizamini ndagitsinda akazi ndakabona”.

Ibi ngo ni byo Nikuze yahereyeho asaba ko abahungu na bo bakwemererwa kwinjira muri iyi gahunda, none ngo yishimiye ko byakunze.

Fabien Hakamineza, umunyeshuri muri CBE, ngo yishimiye kuba yakiriwe muri iyi gahunda kuko yabonye ari nziza.

Kayisime Nzaramba mayor wa Nyarugenge
Kayisime Nzaramba mayor wa Nyarugenge

Ati “Ndebye bashiki bacu icyo iyi gahunda yabamariye n’ibyo yabagejejeho, nabonye ari byiza ko nanjye nyizamo nkaba nzayikuramo byinshi bizamfasha kubaka ubuzima bwanjye”.

Imbuto Foundation ivuga ko iyi gahunda y’abafashamyumvire ku bahungu izamara umwaka umwe ariko ngo ikaba ishobora no gukomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka