Imbuto Foundation yambereye icyitegererezo- Madame Claudine Talon

Mu muhango wo kwakira ku meza Madame Claudine Talon wa Perezida wa Benin, yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation wamubereye icyitegererezo mu buzima bwe.

Yakiriwe ku meza na Madame Jeannette Kagame , mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ugushyingo 2016 .

Uyu muhango witabiriwe n’abagize Imbuto Foundation, bamwe mu bagize guverinoma, ndetse n’abandi bashyitsi bari baturutse mu gihugu cya Benin.

Madame Claudine Talon yakiriwe ku meza na Madame Jeannette Kagame
Madame Claudine Talon yakiriwe ku meza na Madame Jeannette Kagame

Madame Claudine Talon yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda, ashimira Madamu Jeannette kagame ndetse na Perezida Paul Kagame, ubwitange bafite mu guteza imbere igihugu cy’u Rwanda.

Yasabye ko Umuryango Imbuto Foundation wamubera umubyeyi, ngo kuko hari umuryango nawe yashinze muri Benin awufatiyeho icyitegererezo.

Yagize ati “Bwa mbere nsura ibiro bya Jeannette kagame, Imbuto yambereye icyitegererezo.

Numvise iby’uyu muryango nanjye nshaka gushinga umuryango nk’uyu iwacu, ariko ntibyahita binkundira.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ni bwo nabashije kuwushinga ugamije guteza imbere umubyeyi n’umwana ndetse no kugeza amazi meza ahantu hatoroshye kuyahabona”.

Madame Claudine Talon avuga ko Imbuto Foundation yamubereye icyitegererezo. Photo/ Muzogeye Plaisir
Madame Claudine Talon avuga ko Imbuto Foundation yamubereye icyitegererezo. Photo/ Muzogeye Plaisir

Madame Jeannette Kagame yizeje Madame wa Perezida wa Benin Claudine Talon, ko umubano w’ibihugu byombi uzatuma imiryango bashinze irushaho gufatanya kugira uruhare mu kubaka abaturage b’ibihugu byabo.

Madame Jeannette Kagame yashimiye Umufasha wa Perezida w’igihugu cya Benin kuba yaje mu Rwanda, avuga ko ari intangiriro y’ubufatanye bwisumbuye mu miryango bahagarariye iteza imbere abaturage.

Yagize ati “Twishimiye kubakira iwacu kandi turizera ko uyu munsi uzatuma habaho ubundi bufatanye ku miryango yacu.

Ndashimira kandi abaturage ba Benin bakora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, kuko bizatuma abaturage bacu batera imbere”.

Mbere y’uyu muhango Madame Claudine Talon aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye imibiri isaga ibihumbi 250,000 ihashyinguye ndetse anashyira indabo ku mva.

Madame Claudine Talon yakiriwe ku meza na Madame Jeannette Kagame
Madame Claudine Talon yakiriwe ku meza na Madame Jeannette Kagame

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside ari muri uru rwibitso, yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi bugira buti “Muzaguma iteka ryose mu mitima yacu, muzakomeza kutubera umusemburo wo kuzingatira amahoro n’ubufatanye”.

Yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi. Photo/ Muzogeye Plaisir
Yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi. Photo/ Muzogeye Plaisir
Madame Claudine Talon yunamiye imibiri isaga 250,000 ishyinguye muri uru rwibutso. Photo/ Muzogeye Plaisir
Madame Claudine Talon yunamiye imibiri isaga 250,000 ishyinguye muri uru rwibutso. Photo/ Muzogeye Plaisir
Yaherekejwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne. Photo/ Muzogeye Plaisir
Yaherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne. Photo/ Muzogeye Plaisir

Kanda hano n’aha urebe andi mafoto menshi .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka