Imbuto Foundation yahawe miliyoni 25 Frw

Sosiyete mpuzamahanga ikorera mu Rwanda yitwa IHS, yashyikirije umuryango Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30 by’amadolari asaga miliyoni hafi 25 Frw.

Umuyobozi mukuru w'Agateganyo wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine ashyikirizwa sheki y'amadolari ibihumbi 30 asaga Miliyoni 25 Frw
Umuyobozi mukuru w’Agateganyo wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine ashyikirizwa sheki y’amadolari ibihumbi 30 asaga Miliyoni 25 Frw

Aya mafaranga azifashishwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri, amafunguro n’amacumbi y’ abana 100 bakomoka mu miryango itishoboye.

Frederic Sohier uhagarariye iyi sosiyete mu Rwanda, ashyikiriza iyi nkunga Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yavuze ko bayitanze mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakorera.

Iyi sosiyete ubusanzwe icunga iminara 770 ikoreshwa mu itumanaho igakoresha abakozi 1500 mu gihugu hose.

HIS kandi igira uruhare mu gutera inkunga abaturage mu bikorwa by’ uburezi, ingufu, ibidukikije no kubongerera ubushobozi.

Iyo nkunga ije nyuma y’indi ingana n’ibihumbi 15 by’amadolari asaga miliyoni 12.5 Frw, iyi sosiyete iherutse gushyikiriza Imbuto Foundation yo gukoresha mu kongerera ubumenyi abazahugura abandi muri gahunda bise Mentorship.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madame Jeannette Kagame muri 2001. Umaze gufasha abana b’ abakobwa n’abahungu ibihumbi bitandatu mu myigire y’amashuri yisumbuye na kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka