Imbuto Foundation irashishikariza urubyiruko kujyana n’iterambere mu guhanga udushya

Amatsinda ane y’urubyiruko yahize abandi mu irushanwa rya iAccelerator, yamurikiye abashoramari batandukanye aho iterambere ry’imishinga mu gukemura ibibazo ku buzima bw’imyororokere igeze ishyirwa mu bikorwa.

 Madame Jeannette Kagame atanga ikaze mu gice cy'ibiganiro kiswe Smart Health Opportunities in Afrika
Madame Jeannette Kagame atanga ikaze mu gice cy’ibiganiro kiswe Smart Health Opportunities in Afrika

Uyu muhango wabereye mu ihuriro ry’urubyiruko Imbuto Foundation ryateguwe mu rwego rw’inama ya Transform Africa, iteranira i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugeza 12 Gicurasi 2017.

Madame Jeannette Kagame arizeza urubyiruko inkunga yo kubaba hafi

Madame Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru muri iryo huriro ry’urubyiruko, yashimangiye ko hari inzego zitandukanye zishyigikiye ko urubyiruko rwihangira imirimo irubyarira inyungu, kandi ko ikwiye kujyana n’ikoranabuhanga.

Ati "Tugomba kwiga uko twabyaza umusaruro udushya, tukabikora ku buryo utwo dushya dutanga umusaruro bitewe n’ibibazo biriho."

Ibiganiro ku gice kiswe Amahirwe n'udushya mu rwego rw'ubuzima biboneka muri Africa
Ibiganiro ku gice kiswe Amahirwe n’udushya mu rwego rw’ubuzima biboneka muri Africa

Abandi bitabiriye iri huriro barimo Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Nana Travoada, Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Imishinga ine niyo yatsindiye Amadolari ibihumbi 10 muri Gashyantare 2017, no gufashwa mu buryo butandukanye n’amahugurwa (mentorship) azayifasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Umushinga Girls District ukora inkuru zishushanije mu gukangurira abakobwa gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Tantine ni porogaramu umukobwa yakuraho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’ imyororokere.

Umbrella na yo ni porogaramu itanga amakuru ikanigisha abakobwa uko babara igihe cy’uburumbuke hakaba na Tubiganire Show, ikiganiro kizajya gica kuri televiziyo na cyo kigisha ku buzima bw’imyororokere, hitabwa cyane ku gufasha ababyeyi n’abana kugira ibiganiro birambuye ku buzima bw’imyororekere n’imihindagurikire y’umubiri.

Abitabiriye igice cyiswe Amahirwe n'udushya mu rwego rw'ubuzima biboneka muri Africa
Abitabiriye igice cyiswe Amahirwe n’udushya mu rwego rw’ubuzima biboneka muri Africa

Youth Forum Series ni ihuriro ngarukamwaka umuryango Imbuto Foundation utegurira urubyiruko. Buri mwaka haba hari ingingo runaka iganirwaho.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Smart Health Opportunities in Africa’, mu Kinyarwanda ugereranije ni ‘Amahirwe n’udushya mu rwego rw’ubuzima biboneka muri Africa’.

iAccelerator (Innovation Accelerator) ni gahunda yatangijwe muri 2016 igamije gufasha urubyiruko kwishakira ibisubizo ku bibazo bibugarije bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri.

Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova(iburyo) Madamu wa Minisitiri w'Intebe wa São Tomé et Príncipe, Nana Travoada (wa 2 iburyo), Dr Hamadoun Toure Umuyobozi nshingwabikorwa wa Smart Africa Alliance (Ibumoso), Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Philbert Nsengimana (wa 2 ibumoso)
Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova(iburyo) Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Nana Travoada (wa 2 iburyo), Dr Hamadoun Toure Umuyobozi nshingwabikorwa wa Smart Africa Alliance (Ibumoso), Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Philbert Nsengimana (wa 2 ibumoso)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka