Ikoranabuhanga “VugaPay” ry’Abanyarwanda ryegukanye igihembo mu marushanwa Nyafurika

Application yiswe VugaPay yifashishwa mu kohererezanya amafaranga “Mobile Money” yakozwe n’abana babiri b’Abanyarwanda bava indi imwe, yaje ku isonga mu mishinga icumi mishya y’ikoranabuhanga itanga icyizere muri Afurika.

Ni amarushanwa yakoreshejwe na Kompanyi yitwa SWIFT, imwe muri Kompanyi zikomeye ku isi, yifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ubutumwa muri serivisi z’ubucuruzi.

Muhire Patrick umwe mu bakoze VUga Pay (hagati) muri batatu bahize abandi mu mishinga myiza
Muhire Patrick umwe mu bakoze VUga Pay (hagati) muri batatu bahize abandi mu mishinga myiza

VugaPay yakozwe na Patrick Muhire na Cedric, ikaba yaje mu mishinga itatu ya mbere mu mishinga icumi yari yatoranijwe ngo ihatane mu marushanwa y’icyo kigo, yari ateguwe ku nshuro ya gatatu muri Afurika.

Serivisi za SWIFT kugeza ubu,zifashishwa n’abakiliya barenga ibihumbi 11 biganjemo amabanki na Kompanyi zishinzwe umutekano, imiryango itandukanye, amasoko ndetse n’ibigo bitandukanye kandi zikaba zigera mu bihugu bisaga magana abiri.

Imishinga itatu yahize indi muri ayo marushanwa yatangarijwe i Abidjan muri Cote d’Ivore ku wa 17 Gicurasi 2017, mu nama ya SWIFT yahaberaga.

Imishinga icumi ni yo yari yatoranijwe kugira ngo ihatane, maze abari bitabiriye iyo nama bahitamo itatu ihiga iyindi, ikazatumirwa mu nama y’ubukungu ya SWIFT ku rwego rw’isi, izaba kuva ku wa 16-19 Ukwakira 2017 i Toronto muri Canada.

Uretse VugaPay yo mu Rwanda, indi mishinga y’ikoranabuhanga yagaragaye muri iyo itatu yatsinze ni IroFit Technologies yo muri Nigeria na Sokowatch yo muri Kenya.

Patrick Muhire, aganira na Kigali Today ku bijyanye n’uyu mushinga wabo yagize ati “Twabaye aba mbere. Byaduteye umurava wo gukomeza uyu mushinga wacu.

Twabonye abafatanyabikorwa bashya muri iyo nama bazadufasha kugeza ubucuruzi bwacu ku yandi masoko yo muri Afurika.”

Imishinga itatu yaje ku isonga izabona amahirwe yo kuganira n’inzobere z’ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’ubukungu “FinTech” bagaragaze udushya turimo guhangwa muri Afurika.

Buri mushinga ukaba kandi uzahabwa igihembo cy’Amadorari ibihumbi icumi.

Iyi mishinga yaje ku isonga yatoranijwe hashingiwe ku bushobozi bayibonamo bwo kugaragaza udushya ku hazaza h’ubukungu.

Abateguye iki gikorwa bakaba bavuze ko ari uburyo abitabira aya marushanwa baba babonye bwo guhura n’inzobere mu ikoranabuhanga kandi bagashobora no kubonana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

Fabian Vandenreydt, umwe mu bayobozi ba SWIFT ku rwego rw’isi, yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri twe kubona imishinga mishya myinshi y’ikoranabuhanga muri Afurika yitabira amarushanwa yacu buri mwaka.

Dukomeje gutangazwa ni uburyo usanga ari imishinga myiza cyane, kandi nta shiti ko izagira uruhare rukomeye ku hazaza h’ubukungu.”

Abakoze ikoranabuhanga rya VugaPay kuva muri 2015 babaye ibihangange baramamara nyuma yo gutungura abashoramari bari baturutse imihanda yose baje mu nama ya Transform Africa 2015 yabereye mu Rwanda.

Icyo gihe baamwe mu bashoramari bahise banagura imigabane muri kompanyi yabo.

Iryo rushanwa ry’imishinga y’ikoranabuhanga muri Afurika ryiswe “Start-up Challenge Africa” rije nyuma y’icyumweru kimwe habaye irindi ryiswe “MissGeek Africa” ryari ribaye ku nshuro ya mbere ku rwego rwa Afurika.

Irushanwa rya Miss Geek ryatangiye ari iryo mu Rwanda ariko riza kwaguka rigera ku rwego rw’umugabane w’Afurika.

Riba rigamije gukangurira abana b’abakobwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’Afurika bifashishije ikoranabuhanga no kubakangurira kwiga amasiyansi.

Ruth Njeri Waiganjo wo muri Kenya ni we wegukanye MissGeek Africa yabereye mu Rwanda muri Transform Africa 2017, akurikirwa n’Abanyarwandakazi babiri.

MissGeek Afurika bikaba byaremejwe ko izajya iba buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka