Ikimoteri cya Nduba gishyira mu kaga abagituriye

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), ivuga ko ikimoteri cya Nduba kikiri ikibazo ku bagituriye aho kuba igisubizo.

Ikimoteri cya Nduba gishyira mu kaga abagituriye
Ikimoteri cya Nduba gishyira mu kaga abagituriye

PAC yabitangaje tariki 04 Ukwakira 2016, ubwo yakiraga abayobozi b’umujyi wa Kigali ngo basobanure impamvu hari imishinga myinshi yadindiye n’iyakozwe nabi ku buryo bigira ingaruka mbi ku bantu.

Kimwe mu byibanzweho ni ikibazo giterwa n’ikimoteri cya Nduba kitatunganyijwe neza ku buryo cyanduza amasoko y’amazi y’aho giherereye; nk’uko Hon Nkusi Juvenal, Perezida wa PAC abivuga.

Agira ati “Ubu amazi ava mu kimoteri cya Nduba yinjira mu butaka akajya kwanduza amasoko nk’uko byari bimeze kikiri i Nyanza. Mbere yo kucyimura mwakagombye kuba mwarabanje kubaka ku buryo ayo mazi yanduye atahura n’ay’amasoko kuko abantu bahatuye ari yo banywa.”

Akomeza avuga ko iyi ari imikorere mibi izanatuma hashorwa andi mafaranga menshi atari ateganyijwe yo gukosora ibyangijwe mbere.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali avuga ko hari ikiri gukorwa ku kimoteri cya Nduba
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko hari ikiri gukorwa ku kimoteri cya Nduba

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique yavuze ko hari ibiri gukorwa hashakishwa igisubizo.

Agira ati “Turimo gushakisha umushoramari uzabyaza umusaruro imyanda y’iki kimoteri ndetse natwe dufite umushinga wo gushyiraho uruganda ruzajya rutunganya amazi agiturukamo ku buryo atazongera kwanduza amasoko.”

Ikimoteri cya Nduba kimaze imyaka itanu gikoreshwa, kikaba ngo kimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari enye kandi kiracyakeneye andi menshi.

Ibindi byagarutsweho ni umushinga wo kugeza amazi meza ku batuye munsi y’iki kimoteri dore ko amasoko bavomaga ngo cyayahumanyije. Umujyi wa Kigali wasabwe kuwihutisha ngo bagoboke aba baturage.

Havuzwe kandi ku kibazo cy’ahimurwa abantu ngo hagiye kubakwa ibigezweho hanyuma hakamara imyaka ntakirahakorerwa (urugero ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene).

Ikindi ngo ni imyubakire y’akajagari itaracika mu Mujyi wa Kigali, aho ngo usanga hagitangwa ibyangombwa byo kubaka hatitawe ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.

Kuri iki kibazo PAC yasabye ko abakozi bakora aya makosa bazajya bahanwa kandi bakanaryozwa ibyangiritse bitewe n’ibi byangombwa baba batanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudutekerezaho rwose abaturage dutuye munkengero zikimoteri cya nduba byumwihariko duhangayikishijwe nikibazo cya mazi. aho ijerekani yamaziyo kunywa tuyigura f 200.mudutabare!!

jean yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka