Ikiryabarezi ngo cyamaze ibiceri ku isoko
Abacuruzi bo mu Mujyi wa Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubura ibiceri bakoresha mu kazi kabo kubera ko byashiriye mu biryabarezi.
Bamwe muri bo bavuga ko hashize ukwezi batabona ibiceri cyane cyane iby’ijano, kuko ababibonye bose bahita bajya ku bikina mu biryabarezi bikabarya, banyir’ibiryabarezi baza bakikorera bya biceri bakigendera.
Jean Claude Mwamini, ucuruza serivise z’ibigo by’itumanaho n’amabanki mu Rwanda, avuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane, kuko ngo hari n’igihe babura abakiriya babagurira kuko batagitunga ibiceri.
Ati “Nk’ubu abakiriya nabonaga bagura mitiyu baragabanutse, kuko wasangaga yifitiye igiceri cy’ijana, akigurira mitiyu none n’iyo aguhaye inoti ubura ayo ku mugarurira”.
Mwamini kimwe n’abandi bacurizi, avuga ko abakina ibiryabarezi, iyo bafite bayavunjishamo ibiceri, bakajya gukina bizeye kunguka bikarangira kiyatwaye yose.
Mutagomwa Jean Pierre, Umuyobozi wa Motel Ituze, na we avuga ko bagiye kumarana hafi ukwezi batabona ibiceri, bakabura uko bagarurira amakiriya.
Abenshi mu bacuruzi twaganiriye bakaba basaba ko ibiryabarezi byakurwa mu Mujyi wa Ruhango kuko uretse kwangiza ubucuruzi ngo biteza n’ibindi bibazo birimo gushwanisha imiryango, kurumbya urubyiruko n’ibindi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibicike Ibiceri Biboneke.
nukuri muko igikwiye kuko abacuruzi turafunga.