Ikiraro gihuza Rusizi na RDC giteye impungenge abagikoresha

Abaturage bakoresha umupaka wa Rusizi yambere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baravuga ko ikiraro gihuza imbibi z’ibihugu byombi gishobora kuzateza ibibazo nikidasanwa vuba.

Iki kiraho gihuza Rusizi na RDC kirimo n'imyobo kuburyo giteye impungenge abakinyuramo
Iki kiraho gihuza Rusizi na RDC kirimo n’imyobo kuburyo giteye impungenge abakinyuramo

Iki kiraro kimaze imyaka isaga 40 cyubatswe. Iyo ukigezeho ubona ko kimaze gusaza kuko yaba imbaho n’ibyuma bikigize bishaje cyane.

Ikiraro ubwacyo iyo ukinyuraho ubonaho imyobo myinshi yatewe no kuvaho kw’imbaho. Kinyurwaho n’abasaga ibihumbi 25 ku munsi biganjemo abakoresha ibinyabiziga.

Abakinyuraho bemeza ko basigaye bagira ubwoba kuko kigaragaza ibimenyetso by’uko isaha iyo ari yo yose cyatera impanuka, nk’uko umwe muri bo witwa Basire Mulu uturuka muri Congo abivuga.

Agira ati "Imodoka zacu zirimo gutobokera kuri iki kiraro kubera ukuntu gishaje. Abakongomani ndetse n’abanyarwanda ni cyo banyuraho bajya gushaka ubuzima muri ibi bihugu byombi, ni mudukorere ubuvugizi gisanwe.”

Uyu Munyekongo anavuga ko ugusaza kw’iki kiraro kuri kubahombya kuko ibicuruzwa batwaraga mu mamodoka yabo byagabanyijwe, kubera kutizera ubuziranenge bw’iki kiraro.

Iki kiraro kirimo ibinogo bishobora gutuma hanyuzemo ikintu kiremereye cyateza impamuka
Iki kiraro kirimo ibinogo bishobora gutuma hanyuzemo ikintu kiremereye cyateza impamuka

Ati "Imodoka ya Hirigisi ntwaramo ibicuruzwa yatwaraga mbere toni eshanu, ariko nasabwe kuzigabanya zikaba eshatu kubera ikiraro cyangiritse bikantera igihombo.”

Hari ikiraro gishya cyubatswe kimaze imyaka itatu cyuzuye ariko kidakoreshwa

Hari ikiraro gishya cyubatswe ku nkunga yatanzwe n’Umunyango wunze Ubumwe w’u Burayi. Icyo kiraro nacyo gihuza u Rwanda na RDC ariko mu myaka itatu kimaze cyuzuye ntikirakoreshwa.

Abaturage bo muri aka gace bibaza impamvu batemererwa kugikoresha, mu gihe bigaragara ko igisanzwe gikoreshwa gishaje, kandi kibangamiye ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Iki ni ikiraro gishya kimaze imyaka 3 cyuzuye ariko kidakoreshwa
Iki ni ikiraro gishya kimaze imyaka 3 cyuzuye ariko kidakoreshwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, yabwiye Kigali Today ko gukoresha iki kiraro byadindijwe n’ubuyobozi bwa RDC butaratunganya ibikorwa remezo ku ruhande rwa Congo kugira ngo iki kiraro gikoreshwe.

Ati ”Iki kiraro gishya kuba kitaratangira gukoreshwa kandi cyaruzuye ni uko hari imihanda igishamikiyeho hakurya muri congo itaratunganywa, hakaba hari n’ibindi bikorwa remezo bigomba kunozwa neza kuri urwo ruhande, kugira ngo ikiraro gikoreshwe.”

Akomeza agira ati” Amakuru abayobozi bo muri Congo baduhaye n’uko ukwezi kwa gatatu kuzarangira iyo mirimo bayisoje, kuburyo ukwezi kwa kane abantu bazatangira kugikoresha.”

Icyakora ngo hagiye kubanza gusanwa igishaje cyaherukaga gusanwa muri 2013, kugira ngo abaturage babe ari cyo bakoresha mu gihe bategereje kwemererwa gukoresha igishya.

ku ruhande rw'u Rwanda ngo kimeze neza ariko uruhande rwa Congo rwaradindiye
ku ruhande rw’u Rwanda ngo kimeze neza ariko uruhande rwa Congo rwaradindiye

Avuga ko bemeranyije n’ubuyobozi bwo muri Congo, kugira ngo hihutishwe isanwa ku mpande zombi kuko ntibyatungana buri wese atabigize ibye.

Harelimana yemeje ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe imirimo yo gusana iki kiraro ku mpande zombi izaba yatangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka