Ikimoteri cyababangamiraga cyakuweho

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barishimira kuba barakuriweho ikimoteri cyari hagati y’ingo bikababangamira.

Mu rwego rwo kubungabunga isuku hagiye hashyirwaho ahabugenewe ho kujugunya imyanda.
Mu rwego rwo kubungabunga isuku hagiye hashyirwaho ahabugenewe ho kujugunya imyanda.

Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Kabarore ni bishimiye iki gikorwa kurenza abandi, bavuga ko cyatumaga abaguzi batabagurira kubera umunuko n’isazi byaharangwaga.

Fidele Muyombano, umwe muri aba bacuruzi, avuga ko kuri ubu isuku yatangiye kugaragara muri aka gace, ubundi kari gasigaye gateye abahahahira.

Agira ati “Icyo kimoteri ni byo koko cyari gihari ariko icyari kitubangamiye cyane ni uko ubujyakuzimu bwacyo butari buhagije, hakiyongeraho kuba kitari gitwikiriye.

Ubu rero ikibazo twahuraga nacyo cy’umunuko hamwe n’isazi twarabikize, turashimira ubuyozi bw’Umurenge bwitaye kuri iki kibazo bukagicyemura.”

Murara Kazora Fred, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, yavuze ko kuba icyo kimoteri cyakuweho bitavuze ko abaturage bagiye kwirara, abasaba gukomeza kubungabunga isuku.

Ati “Icyo kimoteri cyari kibangamiye abaturage ku buryo bugaragara, ni bwo twahise dufata ingamba zo kukimura tukakijyana kure yabo. Icyo tubasaba rero ni ukwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku.”

Murara avuga ko hanagiye hashyirwaho ahagenewe kujugunywa imyanda hirya no hino muri santere ya Kabarore, na byo bikazorohereza abakora isuku.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Ishami rishinzwe isuku n’isukura butanga ubutumwa buvuga ko ikimoteri gishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abagituriye. Ariko kandi ngo imyada yatunganyijwe neza yabyazwamo ibicamwa aho kuba ikibazo kikaza igizubizo.

Uko bwije n’uko bucyeye umujyi wa Kabarore uragenda waguka ari nako n’ibikorwa by’ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu byiyongera. Ubuyobozi butangaza ko hari gushakwa ubundi buryo hashyirwaho ikindi kimoteri cyazunganira icyo cyari gisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka