Ikiguzi cy’igihugu ni amaraso, muhore mwiteguye kuyatanga - Col Rugambwa Albert

Col Albert Rugambwa uyobora ingabo zikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, yasabye urubyiruko kwitegura kumenera igihugu amaraso, ngo kuko amaraso ariyo kiguzi cya nyacyo cyacyo.

col Rugambwa Albert yabwiye urubyiruko kwitegura kumenera igihugu amaraso kuko ari cyo kiguzi
col Rugambwa Albert yabwiye urubyiruko kwitegura kumenera igihugu amaraso kuko ari cyo kiguzi

Yabibasabye kuri uyu wa 01 Gashyantare 2018 ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, wabereye Mu mudugudu wa Kagitumba akagari ka Kagitumba.

Muri uyu murenge wa Matimba wabereyemo ibi birori, ni ho ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu ku ya 01 Ukwakira 1990.

Ibi birori byitabiriwe n'urubyiruko rwaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare
Ibi birori byitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare

Col Rugambwa yagarutse ku butwari bwaranze Maj Gen Gisa Fred Rwigema wari ufite byose mu gihugu cya Uganda, ariko akabita akaza kurwanira igihugu kugira ngo abari barahejejwe hanze babone uburenganzira mu gihugu cyabo.

Ati "Buri guhugu kigira abakirema, Nyakwigendera Rwigema yasize imitungo yose aza ku rugamba kandi abizi ko yahasiga ubuzima kuko urugamba si ubukwe, yarwaniraga twese ngo tubone igihugu bamwe bari barahejwemo."

Col Rugambwa yavuze ko bakoze imyitozo ya Gisirikare ari 800 bagasoza urugamba ari 6 gusa
Col Rugambwa yavuze ko bakoze imyitozo ya Gisirikare ari 800 bagasoza urugamba ari 6 gusa

Agaruka ku mateka y’urugamba, Col Rugambwa yavuze ko kugira uyu mudendezo Abanyarwanda bafite bawukesha amaraso y’abarwitangiye.

Ati "Twakoze imyitozo ya gisirikare muri 1989 turi 800, ubu dusigaye turi 6 gusa. Mwebwe rubyiruko mumenye ko ikiguzi cy’igihugu ari amaraso, mwitegure kuyatanga niba mushaka kuguma mu mudendezo mufite."

Yishimiye ko ibyo baharaniye byagezweho kuko ubu uwiga atsinda akajya mu ishuri yahamagawemo hatarebwe ubwoko, ndetse ngo bamwe banahabwa buruse zo mu mahanga, bakajya kwigayo kubera amanita, hatarebwe amazuru, akarere cyangwa se inkomoko y’umuntu.

Urubyiruko rwitabiriye uyu munsi mukuru w’Intwari rumaze kumva izi mpanuro, rwatashye rwiyemeje kugira uruhare mu kurinda no gusigasira ibyagezweho.

Rwaniyemeje kandi kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo b’urubyuruko banze akarengane n’ubugome bwakorerwaga Abanyarwanda, bagatanga ubuzima bwabo bagamije gusigira ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti zabo igihugu kizira umwiryane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka