Ikidushishikaje ni uguteza imbere igihugu cyacu – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko igishishikaje Abanyarwanda ari uguteza imbere u Rwanda kuko nta wundi uzabibakorera.
Yabitangarije i London mu Bwongereza ubwo yatangaga ikiganiro mu nama yiga ku iterambere rya Afurika, yateguwe n’igitangazamakuru cyo muri Amerika (USA) cyitwa Wall Street Journal, tariki ya 07 Werurwe 2017.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku byo abantu batandukanye bavuga ku Rwanda birimo guhindura itegeko nshinga.
Yasubije ko Abanyarwanda aribo bahitamo ikibabereye kuko nta wundi uzakibahitiramo.
Agira ati “Ikidushishikaje ni uguteza imbere igihugu cyacu. Tutiyitayeho nta wundi wazatwitaho. Tuzakora icyo twakagombye gukora kitubereye! Ibyo abantu batuvugaho bitandukanye ntabwo bidutwara umwanya.
Icya mbere ni uko Abanyarwanda bishimira icyo bari gukora kandi bakagikora! Nta kizatubuza gukora ikibereye Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko abo bose bavuga u Rwanda bazakomeza kuruvuga kandi “tuzakomeza gutega amatwi inyigisho bashaka kuduha ariko ntibizaturangaza.”
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakuye isomo ku byo rwanyuzemo akaba ariyo mpamvu mu iterambere ryarwo Abanyarwanda aribo baza mbere ya byose. Harebwa uburyo bagira uruhare mu iterambere ryarwo n’uburyo iryo terambere ribageraho.
Perezida Kagame ubwo yatangaga icyo kiganiro, Abanyarwanda baba mu Bwongereza bari baje ku mwakira bafite ibyapa bimuha ikaze banafite amabendera y’u Rwanda.
Arangije ikiganiro yahise ajya guhura nabo. Yabashimiye uburyo bamwakiriye avuga ko yishimiye kuba ari kumwe nabo. Yabashimiye kandi uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Kagame ariko yabahamagariye gukomeza kubana mu bumwe aho bari mu Bwongereza nkuko Abanyarwanda bari mu Rwanda babana mu bumwe.
Ati “U Rwanda tubamo muri iki gihe ni u Rwanda rwunze ubumwe, aho abafite imbaraga bafata ukuboko ab’intege nke. Icyo nicyo kitugira abo turibo.”
Andi mafoto
Reba Video Abanyarwanda baba mu Bwongereza bakirana ibyishimo Perezida Kagame
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Wow so nice mwakoze kwakirana urugwiro president wakyu mwiza