Ikidushishikaje ni uguteza imbere igihugu cyacu – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko igishishikaje Abanyarwanda ari uguteza imbere u Rwanda kuko nta wundi uzabibakorera.
Yabitangarije i London mu Bwongereza ubwo yatangaga ikiganiro mu nama yiga ku iterambere rya Afurika, yateguwe n’igitangazamakuru cyo muri Amerika (USA) cyitwa Wall Street Journal, tariki ya 07 Werurwe 2017.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku byo abantu batandukanye bavuga ku Rwanda birimo guhindura itegeko nshinga.
Yasubije ko Abanyarwanda aribo bahitamo ikibabereye kuko nta wundi uzakibahitiramo.
Agira ati “Ikidushishikaje ni uguteza imbere igihugu cyacu. Tutiyitayeho nta wundi wazatwitaho. Tuzakora icyo twakagombye gukora kitubereye! Ibyo abantu batuvugaho bitandukanye ntabwo bidutwara umwanya.
Icya mbere ni uko Abanyarwanda bishimira icyo bari gukora kandi bakagikora! Nta kizatubuza gukora ikibereye Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko abo bose bavuga u Rwanda bazakomeza kuruvuga kandi “tuzakomeza gutega amatwi inyigisho bashaka kuduha ariko ntibizaturangaza.”
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakuye isomo ku byo rwanyuzemo akaba ariyo mpamvu mu iterambere ryarwo Abanyarwanda aribo baza mbere ya byose. Harebwa uburyo bagira uruhare mu iterambere ryarwo n’uburyo iryo terambere ribageraho.
Perezida Kagame ubwo yatangaga icyo kiganiro, Abanyarwanda baba mu Bwongereza bari baje ku mwakira bafite ibyapa bimuha ikaze banafite amabendera y’u Rwanda.
Arangije ikiganiro yahise ajya guhura nabo. Yabashimiye uburyo bamwakiriye avuga ko yishimiye kuba ari kumwe nabo. Yabashimiye kandi uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Kagame ariko yabahamagariye gukomeza kubana mu bumwe aho bari mu Bwongereza nkuko Abanyarwanda bari mu Rwanda babana mu bumwe.
Ati “U Rwanda tubamo muri iki gihe ni u Rwanda rwunze ubumwe, aho abafite imbaraga bafata ukuboko ab’intege nke. Icyo nicyo kitugira abo turibo.”
Andi mafoto
Reba Video Abanyarwanda baba mu Bwongereza bakirana ibyishimo Perezida Kagame
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
inzira iracyari ndende mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse no kwiteza imbere, ibi rero bizagerwaho mu bufatanye bwa twese abanyarwanda tudateze inkunga zizava ibwotamasimbi ahubwo twe twishakamo ibisubiz, dukora cyane ndetse tutemera gukikamirwa mu ntambwe zacu izi n’izi, kandi ni dushyira hamwe nkuko tubirimo ubu ntacyo tutazageraho!
ngiyo rero impamvu abanyarwanda tuba tumushaka rwose nuko tuz9i byinshi amaze kutugezaho , imvugo ye ihora ariyo ngiro
twe abanyarwanda rwose nicyo tugukundira kandi nicyo gituma twumva tuigushaka ngo ukomeze utugende imbere muyobozi mwiza , kuko ikikuraje ishinga ni imibereho myiza yacu abanyarwanda
nibyo koko igihshishikaje twe abanyarwanda ni iterambera ry’iki gihugu cyacu kandi iri terambere rizava muri twe abanyarwanda, ntahandi duteze amaso uretse kuri twe ubwacu!
reka mbabwire, muzi ko iyo tutaza kugira ubuyobozi bwiza kandi buzi kwihagararaho izi mbwa z’abazungu ziba zitunyara hejuru! nibo soko y’amakimbirane yaranze abanyarwanda ndetse yaje no kugeza kuri Genocide yakorewe abatutsi ariko iyo urebye n’uyu munsi usanga bagifite ivogonyo aho kugira ipfunwe ry’ibyo bakoze! iyo babona abanyarwanda barahisemo kwiyubaka, abagahitamo kwishakira ibisubizo ubwabo, bakaba barahisemo gukoeza kwiyubaka bibabera ihurizo rikomeye, bikababera imboga,izi ndetse bakumva bashaka icyasenya ubu bumwe bumaze kugerwaha! gusa dukizwa n’uko twe ubwacu dusigaye tuzi kwifatira ibyemezo ndetse tukamenya guhitamo uko bikwiye!
abanyarwanda aho twavuye turahazi ndetse n’uko twahavuye turabizi, ntago ari ibintu byari byoroshye kuko byasabye ingufu nyinshi cyane kugirango bigerweho, ubu aho tugeze ubu nta gihugu iki n’iki cyangwa se umuntu uyu n’uyu waza ngo aje kutubwira ibyo gukora, ibyo tugenderaho ndetse ngo yumver ko ibyo atubwira aribyo byiza kuruta ibyacu ubwacu twihitiyemo! niyo mpamvu rero abavuga bazakomeza kuvuga, amanyamashyari bagakomeza kugira amashyari, ariko u rwanda rugatera imbere hamwe n’ubuyobozi bwiza!
igishishikaje abanyarwanda ni ugutera imbere, kubaka igihugu cyacu, kubaka ubumwe burambye bw’abanyarwanda ndetse ko gusenyera umugozi umwe ngo twese hamwe twirinde icyazashaka gushegesha iki gihugu cyangwa ngo kibangamire ubusugire bwacu! twese hamwe iki gihugu cyacu tuzagihindura Paradizo!
umusaza yabahaye amasomo, ntago ibyabo ari ntamakemwa kuko akenshi n’ubwo bateye imbere usanga n’ibyacu bakiri mu nzira yo kwiyubaka nabyo bisa n’ibyabo! bityo rero ntibakumve ko bo ibyabo aribyo byiza kuruta iby’abandi!
Guteza imbere u Rwanda rwose iri sezerano Perezida wacu yararisohoje rwose kandi abanyarwanda turabyishimiye cyane
Rwanda needs President Kagame, ibyo abanyarwanda twese turabizi rwose
Kimwe mu bintu abanyarwanda duhora dushimira Perezida Paul Kagame nuko aho ashaka icyateza imbere abanyarwanda n’ u Rwanda
Njyewe ndashimira ukuntu diaspora y’ abanyarwanda baba mu Bwongereza bakiriye Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Bahacanye umucyo rwose