Ikibazo cyo kugura umuriro cyari gihari cyakemutse

Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kugura amashanyarazi byongeye gukora nkuko byari bisanzwe.

EUCL iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kugura umuriro byongeye gukora
EUCL iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kugura umuriro byongeye gukora

EUCL itangaje ibi mu gihe hari hashize iminsi igera kuri ine, bamwe mu bafatabuguzi bayo barara mu kizima abandi bo serivisi bakoraga zarahagaze kubera kubura uko bagura umuriro.

Mu itangazo EUCL yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Mutarama 2017, rivuga ko noneho kuri ubu abashaka umuriro bajya kuwugura nkuko bisanzwe.

Bashobora kuwugura bakoresheje MTN Mobile Money, Tigo Cash, Airtel Money, Mobile Banking cyangwa se bakajya no kuwugura ku bandi bantu bawugurisha.

EUCL ikomeza ivuga ko iri gukurikiranira hafi ubwo buryo. Ikanaheraho yisegura kubaba barahuye n’ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi.

Itangazo EUCL yashyize ahagaragara
Itangazo EUCL yashyize ahagaragara

Abafatabuguzi batandukanye ba EUCL batangaza ko kubura uko bagura umuriro w’amashanyarazi byatumye hari byinshi byangirika kuburyo hari n’abari batangiye guhomba.

Umucuruzi ufite "Salon de Coiffure" utuye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avuga ko kubura amashanyarazi byatumye ahomba.

Agira ati "Ubu maze guhomba amafaranga atari munsi y’ibihumbi 60 (RWf) mu minsi itatu."

Abandi bantu batandukanye bahamya ko kubura uko bagura amashanyarazi byatumye hari indi mirimo yo mu rugo yangirika; nkuko umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali wari ku murongo, (tariki ya 04 Mutarama 2017) ategereje kugura umuriro, abivuga.

Agira ati "Ubu nta muntu ucyambara umwenda uteye ipasi,...mbese imirimo hafi ya yose yahagaze, turi mu mwijima."

Abantu bari bakomerewe no kubona uko bagura umuriro. Batondaga imiringo miremire bawushaka bamwe bakanawubura
Abantu bari bakomerewe no kubona uko bagura umuriro. Batondaga imiringo miremire bawushaka bamwe bakanawubura

Ku wa gatatu tariki ya 04 Mutarama 2017, nibwo hagaragaye imirongo miremire y’abantu bari gushaka umuriro kuri bamwe mu bawugurisha, EUCL yari yatangarije abafatabuguzi bayo ko babafasha.

Bamaraga amasaha n’amasaha bategereje bamwe bakawubona abandi bakawubura kubera ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura umuriro ryakoraga buhoro ubundi rikanahagarara.

Abenshi wabonaga binuba, bibaza uburyo iminsi ishobora gushira ari itatu, batabona uko bagura umuriro kandi bawukeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Airtel yadufasha kuko kuri Airtel money ntabwo kugura umuriro birigukora . murakoze

jacques yanditse ku itariki ya: 6-07-2018  →  Musubize

Ahwiii
Iyi in inkuru nziza pee

claudine yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Muraho,
murakoze kutugezaho ayo amakuru. None byari byatewe ni iki?

Mubambarize, naguze umuriro wa 2000 F nsinawubona kandi amafaranga yavuye kuri telephone.

Ephron yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ndabaza icyo EUCL igenderaho mukongerera ama unites kuri bamwe abandi ugasanga ntacyahindutse.Bishoboka bite ko abantu ubona bari mukigero kimwe umwe ajya kugura umuriro bakamuha ama unites menshi undi bakamuha make.Urugero: umwe agura uwa 1000 frw bakamuha ama unites icyenda arenga undi bakamuha ane.

Niyonzima Aloys yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka