Ihutire gukurikirana ubutaka waguze ntubwiyandikisheho kuko si ubwawe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka kiravuga ko umuntu ufite ubutaka butamwanditseho bikorewe imbere ya noteri, buba atari ubwe.

Batangiye guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Kuva ibarura ry’ubutaka ryatangira mu 2009, mu Rwanda hose hamaze gutangwa ibyangombwa by’ubutaka hafi miliyoni 12. Ariko ikibazo gikunze kugaragara ni abantu bagura ubutaka cyangwa ibibanza ntibakurikirane ngo babwiyandikisheho.

Akarere ka Gasabo katangije icyumweru cyahariwe ubutaka (Land Week) Kizamara ibyumweru bibiri hafashwa abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka.

Muri iki gikorwa abaturage baje gushaka ibyangombwa by’ubutaka babitahana uwo munsi batarinze gusiragira igihe kirekire nkuko byari bisanzwe.

Mukamana Esperence umuyobozi w'ikigo cy'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka atanga icyangombwa cy'ubutaka
Mukamana Esperence umuyobozi w’ikigo cy’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka atanga icyangombwa cy’ubutaka

Umuyobozi w’iki kigo Mukamana Esperence avuga ko kugira ngo umuntu ubutaka bwitwe ubwe ari uko buba bumwanditseho abufitiye icyangombwa cyasinyweho na noteri w’ubutaka.

Agira ati “Hari abantu batajya babaruza ubutaka bitwaje ko babusanganywe abantu babizi cyangwa bamwe bakagura ubutaka ariko ntibihutire guhinduza icyangombwa. Ariko kuva hajyaho itegeko rigena kwandikisha ubutaka rigomba gukurikizwa.”

Mukamana avuga ko ubutaka butanditse ku wabuguze buba atari ubwe imbere y'amategeko
Mukamana avuga ko ubutaka butanditse ku wabuguze buba atari ubwe imbere y’amategeko

Ashishikariza abaturage gushaka ibyangombwa by’ubutaka birinda kwiteza ibibazo kuko byorohejwe. Avuga ko hashyizweho ba noteri bashinzwe ubutaka ku Mirenge ko bajya babagana bakabaha ibyangombwa hakiri kare.

Avuga ko nta mu noteri ukwiye gutindana dosiye y’umuturage. Yatanze urugero ko hari aho zimara amezi abiri no kuzamura kandi amabwiriza avuga ko bitagomba kurenza icyumweru kimwe.

Umuyobozi w'Akarere Ka Gasabo avuga Ko ngo kuba ba noteri b'ubutaka bakunda kudindiza serivisi ngo ari ukububera ubuke bwabo n'inshingano nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere Ka Gasabo avuga Ko ngo kuba ba noteri b’ubutaka bakunda kudindiza serivisi ngo ari ukububera ubuke bwabo n’inshingano nyinshi.

Rwamurangwa Stephen umuyobozi w’Akarere Ka Gasabo, avuga ko bimwe mu bibazo bituma ibyangombwa bitinda gutangwa ari ubuke bw’aba noteri b’ubutaka. Yongeraho ko na internet nke ari imwe mu mbogamizi zituma akazi katagenda neza.

Abaturage baje kwaka serivise z’ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko icyi cyumweru kibarinda gusiragira ku cyangombwa igihe kirekire kuko bagitahana, nk’uko umwe muri bo Kanyamigina Pierre yabitangaje.

Ati “Maze imyaka itatu niruka ku cyangombwa byaranze, nabona bimwe bakantuma ibindi, byageraho nabura umwanya n’amafaranga nkabyihorera, ariko ubu ngize amahirwe icyangombwa ndagitahanye.”

Kanyamigina Pierre avuga ko yari amaze imyaka imyaka yiruka ku cyangombwa byaranze, akishimira ko uyu munsi yagikoreshe akanagitahana
Kanyamigina Pierre avuga ko yari amaze imyaka imyaka yiruka ku cyangombwa byaranze, akishimira ko uyu munsi yagikoreshe akanagitahana

Mu Karere ka Gasabo hari ibirarane by’ibyangobwa birenga 500 byari bitarahabwa ba nyirabyo. Muri iki cyumweru bari gutunganya no gutanga ibyangombwa 150 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Nyakubahwa DG w’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka mu RWANDA

Ku ya 8 december 2020 kuli Amassade y’u Rwanda i Paris twakoze dosiye isaba légalisation sinyature kuli procuration ijyanye no kugulisha parcelle ili kicukiro -Gatenga. Batubwiyraga ko bayohereza i kigali bigatwara hafi ibyumweru 2 ngo igaruke ino.
Ubu hashize amezi 2 ntagisubizo.

Twabasabaga nyakubahwa DG kutubaliza inzego zibishinzwe niba iyo dosiye yarahageze ndetse nigihe autorisation bazayitangira.

Murakoze mugire amahoro.

Jean Bosco HABIMANA
28, rue des Bosquets
56100 Lorient /FRANCE

HABIMANA Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Ese iyo umuntu afite ubutaka yaguze akaba abahuriyeho nabandi bagiye babugura mbese mukaba mufite icyangombwa kimwe ariko burumuntu akaba afite mo ikibanza icyogihe buri muntu abona gute icyangombwa ctahantu he gute?

Mudufashe murakoze

UMULISA Sylvie yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Issa gatera igitecyerezo mugashikiri kinzovu kabarondo abobayobozi baringana abantu bahora babategesha amamodoka bikarangira nikibazo bajyenda bagihahana nabuze iherezo mudushyirireho inzego ziturenganura mudutabare umuntu arabaza ibye bakamubwira amarozi abayozi nabo ukabona bafite amarangamutima mudufashe mutwereke inzego umuntu yagana zikamufasha

Issa gatera yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Njye mfite Ubutaka rubavu maze imyaka 3 nsiragira kucyangombwa ngo ninzame kumurenge abotwadikiranije bansinyire imbereya gitifu wumurenge ahaa ntibyoroshepee

Rukingamubiri yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

huye/gishamvu iyo udafite akantu barahusiragiza, gusa muzahasure kuko hari imitangire mibi ya service

jules yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Iyo gahunda ni nziza. gusa bajye bayitangaza mber tuyimeny twese tuyitabire. I musanze natwe turayikeneye bazaze badufashe.

bimenyimana anastase yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

ibihumbi mirongo itatu nimenshi cyane ngoku bwahabyara barasoraga nimwireberere iyo imisoro iri

huhuhu yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

MUTUBWIRE UKO MUTUNDI TURERE BIZAKORWA

Augustin yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ubukene mabwo nimbogamizi urabaza bati30000 yumutekinisiye abahuriyekucyangombwa aribenshi badafite amafranga birabagoracyane mubigirubuntu nibaripromotion

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ubukene mabwo nimbogamizi urabaza bati30000 yumutekinisiye abahuriyekucyangombwa aribenshi badafite amafranga birabagoracyane mubigirubuntu nibaripromotion

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ubukene mabwo nimbogamizi urabaza bati30000 yumutekinisiye abahuriyekucyangombwa aribenshi badafite amafranga birabagoracyane mubigirubuntu nibaripromotion

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ubukene mabwo nimbogamizi urabaza bati30000 yumutekinisiye abahuriyekucyangombwa aribenshi badafite amafranga birabagoracyane mubigirubuntu nibaripromotion

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka