Igihe cyo kuvuga ko tudashoboye cyararangiye – Abatabona

Ubuyobozi bw’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), buhamya ko igihe cyo kuvuga ko utabona ari umuntu utishoboye cyarangiye kuko hari byinshi akora ndetse akanafasha n’ababona.

Bakoze umuganda wibanze ku gusukura hantu hatandukanye mu kagali k'Amahoro
Bakoze umuganda wibanze ku gusukura hantu hatandukanye mu kagali k’Amahoro

Byatangajwe ubwo urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona rwifatanyaga n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2018, igikorwa cyabereye mu kagari k’Amahoro mu murenge wa Muhima muri Nyarugenge, kikaba cyatangijwe n’umuganda.

Umuganda bakoze wari uwo gukura imyanda yari iri muri ruhurura yo mu mudugudu wa Nyarurembo mu kagari k’Amahoro n’ahandi mu mihanda, nyuma bashyikiriza ubuyobozi bw’ako kari amafaranga yo kwishyurira mituweri abantu 50 batishoboye.

Umuyobozi wa RUB, Dr Patrick Suubi, ntiyemeranya n’abavuga ko utabona ari umuntu utishoboye kuko hari byinshi yakora agafasha n’abandi.

Agira ati “Urubyiruko rwacu rutitaye ku bumuga rufite rwateranyije amafaranga ibihumbi 150 rwishyurira mituweri abatishoboye 50 bo muri aka kagari. Bivuze ko igihe cyo kuvuga ko utabona ari umuntu utishoboye cyarangiye, turakora tukiteza imbere tugafasha n’abandi barimo n’ababona”.

Umwe mu batabona ni we wasusurukije ibirori aririmba anacuranga gitari
Umwe mu batabona ni we wasusurukije ibirori aririmba anacuranga gitari

Yongeraho ko icyo bakeneye ari ugufashwa kwifasha, abashoboye kwiga bakiga bakabona akazi bagakora nk’abandi.

Umwe mu bagiye kwishyurirwa mituweri udafite ubumuga, Rwakayiro Alice, yavuze ko yatunguwe cyane n’igikorwa yakorewe.

Ati “Birantunguye cyane kumva ngo abafite ubumuga bwo kutabona batwishyuriye mituweri, ni ikintu cyankoze ku mutima. Hari benshi bafite ubushobozi batakora igikorwa nk’iki, aba rero ndabashimiye cyane kuko bangobotse n’abana banjye, cyane ko nari narananiwe kwiyishyurira”.

Safari William, uyobora urubyiruko rw’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, we avuga ko gufasha kuri bo ari ibisanzwe.

Ati “Gufasha kuri twebwe birasanzwe, gusa byitwa ibidasanzwe kuko bikozwe n’abatabona kuko muri sosiyete ahubwo bumva utabona agomba gufashwa. Ibyo twarabirenze, natwe dufite uruhare mu kubaka igihugu cyacu”.

Abafite ubumuga bwo kutabona ntibemeranya n'abavuga ko nta bushobozi bafite
Abafite ubumuga bwo kutabona ntibemeranya n’abavuga ko nta bushobozi bafite

Arongera ati “Nk’ubu twakoze umuganda nk’abandi kuko dufite imbaraga z’umubiri n’ubwonko bukora neza, kuba tutabona ntibivuze ko ibindi bice by’umubiri bidakora”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga JMV, yavuze ko urwo rubyiruko rukwiye kubera urugero abandi.

Ati “Mwakoze igikorwa gikomeye, abo twumvaga ko tugomba gufasha ni bo bahindukiye bafasha abatishoboye. Gufasha ntibisaba ubushobozi burenze, bisaba umutima mwiza ari wo tubashimira. Mituweri 50 batanze hari abo zifitiye akamaro, uru rubyiruko rukwiye kubera urugero abandi”.

Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku italiki 2 Kanama ariko u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza uyu munsi, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko twisanzure twiyubaka”.

Umuyobozi wa RUB, Dr Patrick Suubi ashyikiriza amafaranga ya mituweri z'abantu 50 umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge wungirirje ushinzwe imibereho myiza y'baturage
Umuyobozi wa RUB, Dr Patrick Suubi ashyikiriza amafaranga ya mituweri z’abantu 50 umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirirje ushinzwe imibereho myiza y’baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka