Iby’ibanze wamenya ku Kibuga cy’indege cya Bugesera cyatangiye kuvugisha abantu menshi

Igishushanyo mbonera cyo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera.
Igishushanyo mbonera cyo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Iki kibuga gitegerejwe na benshi mu guhindura isura y’u Rwanda mu bijyanye n’ingendo n’ubuhahirane mpuzamahanga, kiratangira kubakwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kanama 2017.

Benshi mu Banyarwanda n’abagenda mu Rwanda bagiye bagaragaza ko iki kibuga kije gikenewe, kuko icya Kanombe cyari kimaze kuba gito kandi kitakijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Ishusho ya mudasobwa igaragaza uko iki kibuga kizaba kimeze.
Ishusho ya mudasobwa igaragaza uko iki kibuga kizaba kimeze.

Abanyamakuru bacu bari aho imirimo iri butangirizwe bashoboye gukusanya bimwe mu byo wakenera kumenya, bitari bisanzwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bizaba bigize iki kibuga gishya.

Perezida watowe Paul Kagame niwe uri bushyire ibuye ry’ifatizo mu gutangiza inyubako ku mugaragaro.

Iyi foto nayo igaragaza aho indege zizajya ziparika.
Iyi foto nayo igaragaza aho indege zizajya ziparika.

Iki kibuga giherereye mu minota itarenze 20 uvuye mu Kicukiro Sonatube, kigiye kubakwa mu mirenge ibiri ya Gahora na Ririma yo mu Karere ka Bugesera:

* Iki kibuga gifite ahakirirwa abagenzi hari ku murambararo wa kilometero kare 30
* Kizaba gifite aho abagenzi binjirira n’aho basohokera 22
* Kizaba gifite imiryango 10 izajya yifashishwa mu gusaka abinjira n’abasohoka
* Kizaba gifite imiryango cyangwa ibiraro 10 indege zifatiraho abagenzi
* Kizaba gifite kontwari 10 zakirirwaho abajya n’abava mu mahanga
* Kizaba gifite ikoranabuhanga rigezweho ku rwego rw’isi
* Kizaba gifite ahakorerwa ubucuruzi hahagije
* Kizaba gifite umuhanda indege ihagurukiramo ufite uburebure bwa metero 3750 kuri bugali bwa metero 45
* Amafanga azakoreshwa mu kucyubaka ni miliyoni 818 z’amadolari y’Amerika. Yakubaka inyubako za Kigali Convention Center (KCC) hafi eshatu.
* Giteganya kuzajya cyakira abagenzi miliyoni 1,7 buri mwaka.

Biteganyijwe ko kizatangira gukoreshwa mu mpera za 2018, aho hazaba hamaze kurangira ikiciro cya mbere kizatwara miliyoni 414 z’amadolari y’Amerika.

Imirimo yo kubaka no gukurikirana iki kibuga cy’indege iri mu maboko ya sosiyete Mota Engil yo muri Portugal, nyuma y’uko isinyanye amasezerano y’imikoranire na Leta y’u Rwanda muri 2016.

Abubatsi bari gutunganya aho Perezida watowe Paul Kagame ari bushyire ibuye ry'ifatizo.
Abubatsi bari gutunganya aho Perezida watowe Paul Kagame ari bushyire ibuye ry’ifatizo.
Iki kibuga kizafata ku mirenge ibiri.
Iki kibuga kizafata ku mirenge ibiri.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muraho,nitwa Rene mfite ibibanza ngurisha ;bihereye muribugesera hafi yi kibugacyindege,,biracyahendutse ku gicyiro cyiza biri kumuhanda neza yah0 ikibuga kiri ,uwaba yifuza kugura ya mpamagara kuri tel +250786419145,cyanke akNYndikira kuri what app .twiteganyirize hakirikare.murakoze

rene yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

ABANYABUGESE TURASHIMA UBUYOBOZI BWIGIHUGU CYACU CYU RWANDA DUSHIMIRA EGISERENSI PAUL KAGAME IMANA YADUHAYE KANDI TWACYIRANYE YOMBI ICYIBUGA CYINDEGE CYA BUGESERA MURAKOZE.

UWIRINGIYIMANA ALPHONSI yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Gifata Umwanya Wa Kangahe Muri EAC?

Ntezirizaza Paul yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Igihugu kizaba kesheje umuhigo. Ndasaba amakuru ahagije kuko igishushanyo mbona gitandukanye n’icyambere cyari cyakozwe n’abongereza. ibi bishushanyo biri mu nkuru yanyu byakozwe n’abongereza kandi bigararagara ko byahindutse. Abanyamakuru mutubarize niba design yambere yaba yarahindutse. Bigaragarara ko igice commerciale cyari etage kikaba kitagaragara ku gishushanyo gishya.Aya mafoto mwerekanye atandukanye n’ayo berekanye muri launch.
Murakoze

kagabo yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

kiziye igihe icyo kibuga cy’indege cya bugesera kandi dushimira uburyo perezida wacu akomeje guteza imbere igihugu cyacu murirusange

gashumbajeanclaude yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka