Iburengerazuba: Gusana imiyoboro y’amazi bizatwara Miliyari 3

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINENFRA) ivuga ko imiyoboro y’amazi yangiritse mu Ntara y’Iburengerazuba izatwara akayabo ka Miliyari zisaga 3,4 kuyisana.

Amwe mu matiyo y'amazi yangirika yangizwa n'abaturage
Amwe mu matiyo y’amazi yangirika yangizwa n’abaturage

Nteziyaremye Fidele ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi n’isuku na gahunda za Leta muri MININFRA avuga ko abaturage bafite uruhare mu iyangirika ryayo.

Yagize ati”Si ko imyinshi muri yo ishaje, ahubwo ni ukubura Ownership ku baturage (ukugira bino bikorwa ibyabo), bivuga ngo muri iyi miyoboro harimo n’iyangizwa n’abaturage.”

Mu gushakira umuti iki kibazo, mu ngamba zafashwe hashyizweho komite zishinzwe kwita ku mazi kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Midugudu.

Izi komite zikazazajya zikorana inama n’abaturage ku buryo buhoraho.

Ibi bikazafasha abaturage barushaho kwita kuri iyi miyoboro nk’uko Ndayisaba Francois umuyobozi w’akarere abivuga.

Ati”Izi komite zizadufasha, urumva guhera ku Mudugudu nibagira igihe cyo gusobanurirwa, nta kabuza biriya bikorwa bazabigira ibyabo.”

Nteziyaremye Fidele umukozi muri MININFRA asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo
Nteziyaremye Fidele umukozi muri MININFRA asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo

N’ubwo nta muturage werura ngo yemere ko agira uruhare mu kwangiza iriya miyoboro, biyemerera ko koko hari ababikora, nk’uko Nishyirimbere Pierre abivuga.

Ati”Hariho n’umuturage ureba agasanga atagira amazi iwe, agahitamo kumena itiyo ngo yivomere atagombye kujya kuyagura cyangwa kuyasaba mu baturanyi.”

Muri iyi Ntara, Akarere ka Ngororero ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira imiyoboro myinshi yangiritse.

Mu miyoboro 60, idakora ni 46 igereranywa na 77%, ikazasanwa na Miliyari 1,4 Frw.

Mu Karere ka Karongi habarurwa imiyoboro 51, idakora akaba ari 17 igereranywa na 33,3%, aho igomba gutwara miliyoni 473,787,680 Frw yo kuyisana.

Iyangirika ry’iyi miyoboro ni imwe mu mbogamizi kuri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kuba buri munyarwanda afite amazi meza muri 2017-2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndasaba abayobozi ko bajya bibuka akarere ka Rutsiro cyane cyane mu murenge wa Kigeyo kubagezaho amazi meza kuko ntayo bagira.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka