Iburengerazuba: Abagabo bakubita abagore bagiye kujya bagayirwa mu ruhame

Abaturage bo muri Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba basanga gahunda yo kugayira mu ruhame abagabo bahohotera abagore izagabanya amakimbirane mu miryango.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Rubengera muri Karongi mu muganda usoza ukwezi kwa Mata nibwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yatangaje ko abagabo bakubita abagore bazajya bashyirwa mu ruhame bagasobanura ikibibatera.

Agira ati ʺBiriya bintu ni ubunyamusozi n’uwari ukibifite mu mutwe abihanaguremo, ubutaha tuzajya tureba izo ngo zibanye nabi, za zindi murara mukiza, badusobanurire. Umutekano twese dufite ugomba kugaragara mu ngo z’Abanyarwanda.

N’ubwo haba hari ibyo abantu batumvikanaho, barabiganira. Byanze nka Leta twemera ko banatandukana.

Ariko n’abatandukanye bagomba kubahana nk’Abanyarwanda, ntugomba kureba umuntu ngo ubone itama rye ribereye urushyi, cyangwa mu maso he habereye igipfunsi.ʺ

Akomeza avuga ko amakimbirane mu miryango ariyo mpamvu nyamukuru usanga bamwe mu bashakanye barahindutse nabi.

Ati ʺUvuye mu bana barindwi nawe avuye mu bandi barindwi, murabanye mukunduna mushobora gusangira ikiro cy’isukari kikamara ukwezi kuko muri babiri gusa. Ariko ugasanga nyuma y’umwaka umuntu yaracuye! Nta yindi mpamvu ni ya makimbirane.ʺ

Abaturage batandukanye bo muri Karongi basanga gushyira mu ruhame abahohotera abagore bizagabanya amakimbirane, nk’uko byemezwa n’uwitwa Ntawigira Yoramu.

Agira ati ʺIriya gahunda ni nziza, umugabo wakubise umugore bajye bamushyira mu ruhame, nibiba na ngombwa ahite ashyikirizwa inzego zibishinzwe ahanwe, kandi bizakuraho iki kibazo.ʺ

Mugenzi we witwa Uwiringiyimana Jacqueline agira ati ʺBizadufasha kuko uwakubise umugore nashyirwa imbere y’abaturage bose atazapfa kubyongera.ʺ

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka