Ibiza bimaze guhitana abantu 166

Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi avuga ko muri 2016 mu Rwanda, ibiza bimaze guhitana abantu 166, binangiza imitungo ifite agaciro ka miliyari 27RWf.

Ibiza bimaze gusenya amazu 4611
Ibiza bimaze gusenya amazu 4611

Minisitiri Mukantabana Seraphine yabitangarije mu Karere ka Ngororero, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza, tariki ya 13 Ukwakira 2016.

Agira ati “U Rwanda rwiyemeje gufata icyumweru cyose hakorwa ubungangurambaga mu baturage. Ibiza bidutwara imbaraga nyinshi, ubuzima n’imitungo nyamara byashobokaga ko tugabanya ingaruka mbere y’uko biba.”

Icyegeranyo cya Minisiteri ayoboye kigaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeli 2016, ibiza byahitanye abantu 166 bikomeretsa 136. Byasenye amazu 4611, byangiza ibihingwa biri kuri hegitari 5388, byica amatungo 1882.

Byanangije kandi imihanda 26, ibiraro 41, ibyumba by’amashuri 47, imiyoboro y’amazi 11 n’amasoko 20. Iyo mitungo yose ifite agaciro ka miliyari zirenga 27RWf. Ibyo biza byagize ingaruka mbi ku miryango 59854.

Kubera umubare munini w’ibyangizwa n’ibiza, Leta y’u Rwanda isaba abaturage n’abafatanyabikorwa bayo gushyira imbaraga mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Ibiza bimaze gusenya amazu 4611
Ibiza bimaze gusenya amazu 4611

Mu byihutirwa basabwa harimo kuva mu manegeka, kuzirika ibisenge by’amazu, guhoma neza amazu, gutera ibiti ku misozi, kubakira abimuwe mu manegeka no gusibura ibyobo bifata amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois avuga mu mezi ashize ibiza byasenye amazu 555, binahitana bw’abantu batandatu.

Agira ati “Akarere kacu kibasirwa n’ibiza kandi abaturage benshi baracyatuye ahantu habi bitewe n’imiterere y’akarere, mu gihe ubushobozi bwo kubimurira rimwe butaboneka.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko Leta ihora yiteguye kufasha abagwiriwe n’ibiza. Ariko agasaba abaturage kubikumira hakiri kare kuko ngo imbaraga zikoreshwa mu gukumira zikuba inshuro 100 mu guhangana n’ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka