Ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye asaga miliyari eshanu

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2017 umunsi u Rwanda rwizihizagaho ukwibohora, umukuru w’igihugu Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ibitaro bya Shyira biri mu Karere ka Nyabihu.

Ibitaro bya Shyira ni icyitegererezo mu bwiza no mu bunini mu Ntara y'u Burengerazuba
Ibitaro bya Shyira ni icyitegererezo mu bwiza no mu bunini mu Ntara y’u Burengerazuba

Ni ibitaro bya mbere by’icyitegerezo mu bwiza no mu bunini byubatswe mu Ntara y’i Burengerazuba, kuko bifite ibyumba 150 bigezweho byifashishwa muri serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, nk’uko bitangazwa na Malick Kayumba ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima.

Avuga kandi ko abaganga bakora muri ibyo bitaro na bo bashyiriweho akarusho ko gukora bacumbikirwa kuko bubakiwe amacumbi 34 yubatswe hafi yabyo, mu rwego rwo kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Uwo muyobozi kandi avuga ko ibyo bitaro byubatswe mu gihe gito ugereranije n’icyo byagombaga kuzuzuriraho, bitewe n’uko byubatswe n’inararibonye mu bwubatsi zaturutse mu Nkeragutabara.

Ati” Mu kubaka ibi bitaro ndetse n’amacumbi y’abaganga babikoramo byatwaye amezi 11 mu gihe ubusanzwe iyo bitubakwa n’Inkeragutabara byagombaga gutwara imyaka itatu kugira ngo bibe byuzuye.

Kuba iyo mirimo yarihutishijwe byatumye hazigamwa Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Ibi bitaro bizakira abantu benshi bavunikaga bakora ibirometero bitandatu
Ibi bitaro bizakira abantu benshi bavunikaga bakora ibirometero bitandatu

Abaturage baturiye ibyo bitaro bavuga ko mbere y’uko begerezwa ibi bitaro, bakoraga urugendo rw’ibirometero bitandatu bajya kwivuza, kandi batwaye abarwayi mu ngobyi.

Mukeshimana Dancilla utuye ku birometero bike byaho ibitaro bya Shyira byubatse
yabwiye Kigali Today ko kwegerezwa ibyo bitaro byababereye igisubizo.

Yagize ati “Mbere y’uko twegerezwa ibi bitaro bishya bya Shyira ibyari bisanzweho
byadusabaga gukora urugendo rw’ibiremetero birenga bitandatu kugira ngo tugezeyo umurwayi twabaga duhetse mu ngobyi.”

Akomeza avuga ko ikibazo bahuraga nacyo ari nk’umubyeyi uri kunda cyangwa undi murwayi urembye cyane byasabaga ko yihutishwa kandi uburyo bwo kumuheka mu ngobyi butabimerera.

Abaturiye ibitaro bya Shyira bahuriza ku kuvuga ko nta murwayi azongera kugezwa kwa muganga bigoranye kuko ibitaro bya Shyira bizajya byifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga hakoreshejwe imbagukiragubara zabyo.

Ikindi bishimira n’uko igihe bageze kwa muganga bazajya bahabwa serivisi zose kubera ko ibitaro bya Shyira byubatswe ari icyitegerezo .

Ubusanzwe ibitaro bya Shyira byari bisanzweho byari byarubatswe mu 1937, bitakijyanye n’igihe, ugereranije n’ibyo bishya bubakiwe na Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu munsi wo kwibohora kandi Perezida Kagame yanatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara, watujwemo abatishoboye bahereye ku bari batuye mu manegeka bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Umudugudu w'icyitegererezo ugizwe n'inzu 17
Umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 17

Uwo mudugudu ugizwe n’inzu 17, agakiriro ndetse n’inzu mberabyombi, inzu imwe ikaba igomba kuzajya iturwamo n’imiryango ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Andrew wowe rwose uritiranya ibintu indwara yesu azavura nizaroho naho ibitaro byubakiwe kuvura indwara z’umubiri kandi nabazivura ibushobozi cg ubumenyi bwavuye kuhoraho nuko byose niwe tubikesha

Elias yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ni byiza kubaka IBITARO kuko bifasha abantu kuvurwa neza.Ariko se mwali muzi ikintu kizavanaho INDWARA burundu?Nta kindi ni ubutegetsi bw’imana dutegereje mu myaka iri imbere,buzaba buyobowe na YESU (Revelations 11:15).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gusenga dusaba imana tuyibwira ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Nubwo bwatinze kuza,buzaza vuba mu myaka mike iri imbere,bukureha urupfu n’indwara zose (Revelations 21:4).Aho kubipinga,shaka ubwo butegetsi,aho kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bose babipinga cyangwa bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazabubamo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.

KAGABA Andrew yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ibikorwa bya Nyakubahwa PRESIDENT PAUL KAGAME birivugira, ibikorwaremezo,(amashyanyarazi yageze no mugiturage,ibitaro murabibona, imihanda, amashuri, girinka+ubudehe byo n’amahanga yabonye uko u Rwanda ruyoborwa mukuri, tugeze kure dusezerera ubukene n’imibereho mibi.....)Umunyarwanda aho ari hose yitegure neza biriya birori byo kuwa 04/08/2017 kandi tuzatore neza, gutora neza ni uguhitamo urumuri ubundi tukaguma mumucyo.

NIZEYIMANA JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka