Ibikorwa byacu ni ishimwe kuko twarokotse

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwiyemeje gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, nk’ishimwe kuko barokotse kandi bakaba bakomeye.

Mu bikorwa byo gufasha bakora baba bishimye
Mu bikorwa byo gufasha bakora baba bishimye

Iyi miryango ihuza urubyiryko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakiri mu ishuri n’abarangije kwiga.

Ibikorwa bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, byatangiriye mu ntara y’amjyefo, akarere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata, akagari ka Gorwe, aho bubakiye inzu abarokotse Jenoside babiri, bakora uturima tw’igikoni dutandatu banatanga inka ebyiri.

Bahaye inka uwahishe abatutsi umwe banatanga indi ku warokotse Jenoside
Bahaye inka uwahishe abatutsi umwe banatanga indi ku warokotse Jenoside

Ibi bakabikora nk’abitura igihugu ibyo bakorewe ndetse no kuba bararokotse Jenoside, uyu munsi bakaba bafite imbaraga zo gukora, nk’uko Mazimpaka Olivier uhagarariye GAERG abivuga.

Yagize ati “Twahisemo kunyuza ishimwe ryacu mu bikorwa nk’ibi dushyigikira gahunda za Leta nk’urubyiruko rufite imbaraga”

Mu bikorwa bya AERG na GAERG biteganyijwe uyu mwaka harimo no kuzatanga amagare y’abafite ubumuga, ku ngabo zari iza RPF Inkotanyi zamugariye ku rugamba.

Bubatse uturima tw'igikoni 6
Bubatse uturima tw’igikoni 6

Ibi nabyo bikaba kimwe mu bikorwa by’ishimwe kuri izi ngabo zakuye u Rwanda mu Kaga nk’uko Emma Twahirwa ume muri uru rubyiruko abivuga.

Ati “ Twarokotse Jenoside kubera ubwitange bw’ingabo za RPA, kimwe n’abandi biyemeje gutanga ubuzima bwabo. Uyu munsi rero natwe turitanga, tunashima kuko twarokotse”

Ibikorwa by’iyi miryango bizakomeza kugera ku itariki ya 1 Mata, uyu mwaka hakazubakwa amazu 11, hasanwe 15,hazakorwa uturima tw’igikoni 135, hasukurwe inzibutso 41 hanatangwe inka 11, mu gihugu hose.

Kuva mu mwaka wa 2015 AERG na GAERG bubatse amazu 17, basana 12, bakoze uturima tw’igikoni 217, batanga inka 21 banasukura inzibutso 65.

Guverineri Mureshyankwano ashyira indabo ku rwibutso rwa Kibeho
Guverineri Mureshyankwano ashyira indabo ku rwibutso rwa Kibeho

Kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe ibikorwa by’icyumweru cya AERG na GAERG bizakorerwa mu karere ka Rubavu, tariki 25 Werurwe bibere mu karere ka Ruhango, tariki ya 26 Werurwe bibere mu karere ka Kicukiro, bizasorezwe mu karere ka Nyagatare tariki ya 1 Mata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

twiyubake kd tuniyubakire igihugu

nzeyimana yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ibi bikorwa abanyarwanda twese turabyishimiye

NERETSE yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere nanyakubahwa paul kagame!

NERETSE yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

ndumva shaka gufatanya nurubyiruko rwiganjemo abakozi bomurugo gufasha nogusura abarokotse jenoside yakorewe abatutsi murwanda

nizaniyibyiza anastase yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

AERG GAERG Week ni igikorwa cyiza. nk’urubyiruko rw’urwanda turagishyigikiye

Eddy yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

dushimishwa no kubona natwe dufite uruhare mukubaka igihugu cyacu agaciro ubuzima twashubijwe nigihango gikomeye dufitanye nigihugu cyacu. tugikomeyeho!

sagahutu twagirayezu Gaby yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

dushimishwa no kubona natwe dufite uruhare mukubaka igihugu cyacu agaciro ubuzima twashubijwe nigihango gikomeye dufitanye nigihugu cyacu. tugikomeyeho!

sagahutu twagirayezu Gaby yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka