Ibikorwa by’isanamitima no gusaba imbabazi biracumbagira mu matorero

Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwa imbaraga cyane cyane mu bikorwa by’isanamutima, kuko bigaragara ko uruhare rwabo rukiri rukeya.

Isanamitima mu matorero ngo riragenda biguruntege
Isanamitima mu matorero ngo riragenda biguruntege

Byavuzwe n’umuryango Rabagirana Ministries, ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge mu matorero anyuranye, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Mata 2018.

Umuryango Rabagirana Ministries, ni umuryango wa gikirisitu ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge mu banyarwanda binyuze mu nyigisho.

Joseph Nyamutera ukuriye uyu umuryango, avuga ko mu bihe byo kwibuka akenshi wasangaga mu matorero bihunza ibikorwa byo kwibuka, ariko ubu akavuga ko kubera inyigisho zagiye zitangwa ndetse n’ubukangurambaga bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi abanyamadini batangiye kujya bitabira.

Nyamutera ariko avuga ko n’ubwo ubwitabire bwatangiye kugaragara, ngo hakiri icyuho ku bikorwa by’isanamitima, kuko ngo n’ubwo abanyamatorero bitabira ibikorwa byo kwibuka ndetse n’ibiganiro, ngo ubutumwa batanga mu nsengero ntiburagera neza ku ntego z’isanamitima.

Ati ”Ibikorwa by’isanamitima biracyari bike cyane cyane mu gihe cy’icyunamo.Turacyabona amatorero amwe n’amwe abura icyo gukora. Yego bashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro, n’ibindi ariko abenshi babura icyo bakora”.

Nyamutera yongeraho ko hakwiye ko ibihe byo kwibuka byabera amatorero umwanya wo kongera kwisuzuma kwihana no gusaba imbabazi kuko n’ubwo nabyo byakozwe ariko ngo bikiri hasi.

Ati”Tubona ko igihe cyo kwibuka cyari igihe cyiza cyo kongera kwigarukaho.
Hahandi abantu bibaza ngo ko abarenga 80% ko bari abakirisitu, kuki baducitse bakajya kwica? Kikaba n’igihe cyiza cyo kwisuzuma, kwihana no gusaba imbabazi.

Yego byarakozwe, ariko bikwiye no kwinjira mu nsengero imbere, tukumva ko ku rusengero uru n’uru, umunri uyu n’uyu abakirisitu baraterana bihane, basabane imbabazi”.

Pasitoro (ubanza iburyo) Nyamutera Joseph asaba abanyamatorero kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka
Pasitoro (ubanza iburyo) Nyamutera Joseph asaba abanyamatorero kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka

Uretse guhugura ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda uburyo bwo gukira ibikomere, uyu muryango ngo unabumbira mu matsinda abahuguwe, kugira ngo babashe no gukora ibikorwa bibateza imbere, nk’uko bisobanurwa na Murekatete Jolie ushinzwe guhuza ibikorwa muri uyu muryango.

Ati”Nyuma yo gufasha abantu gukira ibikomere tubafasha kwibumbira hamwe bakabasha kugira ibikorwa bakorana bizamura ubuzima bwabo. Iyo bamaze kwibumbira hamwe, twizera ko aribo bashobora kuzamura umuryango nyarwanda”.

Mu bikorwa by’isanamitima, umuryango Rabagirana ukorana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu byiciro byabo binyuranye,ariko ukanakorana n’abayigizemo uruhare baba abagifunze cyangwa se abarangije ibihano byabo bagafungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkoresheje ingero nyinshi,reka nerekane ko amadini adashobora gusana imitima y’abantu.Impamvu ni nyinshi.Usanga ashyira imbere ibyubahiro n’amafaranga.Ndetse nayo usanga harimo amacakubiri:Kureba aho umuyoboke yaturutse (DRC,Uganda,Burundi,umutsope,etc...).
Mu madini usanga naho baronda amoko.Ndetse bikagera no muli Choirs (Korali) zabo.Abahabwa ubu Pastors,akenshi usanga ari abaturutse aha n’aha,abo mu bwoko ubu n’ubu,etc...Nibo batoneshwa.Dore uburyo amadini abeshya ngo "asana imitima".Haba Genocide muli 1994,abayikoze bali abakristu hafi 100%.Abategetsi b’igihugu bayiteguye(president,ministers,prefets,mayors,executives,senior officers),hafi ya bose bali abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze genocide.
Mu madini naho,niko byagenze.Urugero,muli 1994,idini rya Anglican Church of Rwanda,ryari rifite Abasenyeri 7.Bose bashinjwa Genocide uretse uwitwa Mvunabandi Augustin.Uwitwa Musabyimana Samuel,wali Musenyeri wa Shyogwe,yapfiriye Arusha ku rukiko,azize Sida.Gacaca yamukatiye "burundu y’umwihariko".Rwose mbisubiremo,nta sana-mitima amadini akora.Ni uguhuma abantu gusa.Nicyo Bible yita "godly appearance" (ishusho yo kwera).

Munyemana yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka