Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage biratangira kuri uyu wa gatanu
Ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’igihugu bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi byitwaga ARMY WEEK, byahinduriwe inyito bizajya byitwa “Ingabo mu iterambere ry’abaturage”.
Ibi bikorwa muri uyu mwaka biratangirira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018.
Ibikorwa bizakorwa muri uyu mwaka hirya no hino mu gihugu bikaba ari kuvura abantu ibihumbi 113 barwaye indwara zitandukanye zirimo izo mu nda, iz’amagufa, amaso, iz’ubuhumekero ndetse hakazabaho no gukeba ab’igitsina gabo bazabyifuza.
Hazubakwa inzu 1961 z’abatishoboye, hubakwe kandi ibyumba by’amashuri 121 n’ubwiherero 108 ku mashuri ndetse hanahingwe ubuso bungana na ha 4.511.
Col James Ruzibiza, umuhuzabikorwa w’iyo gahunda, avuga uko izashyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Iburasirazuba hazatangirizwa igikorwa cy’ubuvuzi, kikazabera mu bitaro bya Rwamagana, mu Majyaruguru hazatangirizwa igikorwa cyo kubakira abatishoboye muri Musanze, Iburengerazuba ni ubuhinzi muri Nyabihu naho mu Majyepfo bikazatangira kuri 23 Mata 2018, bikazaba ari ubuhinzi muri Kamonyi”.
Lt Col Munyengango yavuze ko icyo gikorwa cy’ingabo z’u Rwanda cyagiye gikura kuva cyatangira, ari yo mpamvu byifujwe ko n’inyito yahinduka.
Yagize ati “Muri 2009 ni bwo ibi bikorwa byiswe Army Week kuko byakorwaga mu cyumweru kimwe ariko uko iminsi yagiye ishira ibikorwa byariyongereye ndetse n’abafatanyabikorwa. Byahise biva ku cyumweru kimwe biba ukwezi hanyuma abiri, bikomeza kwiyongera n’umusaruro urazamuka”.
Arongera ati “Nyuma rero byaje kugaragara ko byari bikwiye ko izina rihuzwa n’inshingano, rigahuzwa n’ikigamijwe ndetse n’igihe igikorwa kimara”.
Mu rwego rw’ubuzima, kuva Army Week yatangira muri 2009, havuwe abarwayi 363.848 barwaye indwara zinyuranye, hubakwa ibitaro 6 n’ibigo nderabuzima 55 ndetse n’ibyumba 114 by’abajyanama b’ubuzima.
Hari kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage, birimo kubaka ibikorwa remezo, kubakira abatishoboye, iby’uburezi, ubuhinzi no kurengera ibidukikije.
Minisiteri y’Ingabo kandi yateye Leta ingabo mu bitugu muri gahunda ya Girinka, aho yatanze asaga miliyoni 200Frw ndetse inatanga asaga miliyari ebyiri mu Agaciro Development Found.
Umwaka ushize ibikorwa bya Army Week byafashije Leta kuzigama miliyari 71Frw yagombaga kugenda mu bikorwa byakozwe n’Ingabo, nk’uko byatangajwe na Lt Col Innocent Munyengango.
Inkuru zijyanye na: Ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Nyamasheke: Ingabo z’u Rwanda zubakiye umuyoboro w’amazi abaturage 7000
- Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
- Nyabihu: Gen Kabarebe ni we watangije ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage
- Minisitiri Kabarebe yahishuye ibanga ryo kwinjira mu ngabo za RDF
- Rwamagana: Uko ibikorwa bya RDF Citizen Outreach Programme byagenze
- Ibikorwa by’ingabo byagarutse: Abaturage bavuwe, amashuri arubakwa hanaterwa imyaka
- Umuturage uba mu bukene nta mutekano aba afite - Minisitiri Kabarebe
- Uko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangijwe mu gihugu- Amafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|