Ibikorerwa abana ngo bikwiye kugendera ku bitekerezo byabo

Umuryango wita ku bana (Save The Children) uvuga ko ibikorerwa abana byakagombye kuba byubakiye ku bitekerezo n’ibyifuzo byabo bityo bikabagirira akamaro.

Philippe Adapoe, umuyobozi wa Save The Children mu Rwanda
Philippe Adapoe, umuyobozi wa Save The Children mu Rwanda

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yatangiye i Kigali, ihuje abana 18 n’abakozi b’uyu muryangobo mu bihugu bitanu, tariki ya 12 Ukuboza 2016.

Iyi nama yateguwe na Save The Children, igamije gufasha abana kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu bibakorerwa no mu iterambere ry’ibihugu byabo muri rusange.

Sibomana Marcel, umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save The Children avuga ko iyi gahunda ijyanye no kubahiriza uburenganzira b’umwana.

Agira ati “Iyi gahunda izafasha abana guhanahana amakuru cyane cyane ku burenganzira bwabo, hibandwa ku ruhare rwabo mu bibakorerwa.

Bituma ibyo dukora byose bigomba kuba byubakiye ku byifuzo n’ibitekerezo byabo hibandwa ku byo babona ko bikeneye kongerwamo imbaraga.”

Akomeza avuga ko abana bazaboneraho kwigira kuri bagenzi babo babashije kugira icyo bageraho mu bihugu byabo.

Abana bateraniye mu nama iri kubera i Kigali bari gusesengura ibijyanye n'uburenganzira bwabo
Abana bateraniye mu nama iri kubera i Kigali bari gusesengura ibijyanye n’uburenganzira bwabo

Mutuyimana Denyse, umwana waturutse mu Karere ka Gicumbi, avuga ko hakiri ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye.

Agira ati “Aho ntuye hari ababyeyi benshi bakoresha abana imirimo ivunanye cyangwa bakabaha ibihano bikakaye.

Bamwe mu babyeyi bohereza abana mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kwikorera amabuye n’amatafari aho bubaka, bikabangamira ubuzima bwabo.”

Mutuyimana asaba inzego zibishinzwe guhana zihanukiriye abantu bose babangamira uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi wa Save The Children mu Rwanda, Philippe Adapoe avuga ko kuba u Rwanda ari rwo rwakiriye iyi nama ari ukubera intambwe rwateye mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Agira ati “U Rwanda rumaze igihe kinini rutegura inama ngarukamwaka z’abana, zikitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, bakabaha umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Iki ni ikintu gikomeye abana bo mu bindi bihugu bagomba gufataho urugero, bakazaharanira ko n’iwabo byakorwa kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane.”

Abana bandi bitabiriye iyo nama baturuka mu bihugu bya nama ni Colombia, Guatemala, Honduras na Nepal
Abana bandi bitabiriye iyo nama baturuka mu bihugu bya nama ni Colombia, Guatemala, Honduras na Nepal

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni Colombia, Guatemala, Honduras, Nepal n’u Rwanda rwayakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uburenganzira bwumwana bugomba kubahirizwa
Uwandusha site mukoresha yayimoa hano

Sam yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka