Ibigo by’ubwishingizi birasabwa kongera ababigana ngo ibiciro bigabanuke

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), irasaba abakora mu by’ubwishingizi kongera umubare w’ababagana kugira ngo ibiciro byabwo bigabanuke n’igihugu kihazamukire.

Abaturage barasabwa kwitabira ubwishingizi kugira ngo imitungo yabo ye guhungabana bityo ubukungu bw'igihugu buzamuke.
Abaturage barasabwa kwitabira ubwishingizi kugira ngo imitungo yabo ye guhungabana bityo ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 15 Kamena 2016, ihuje ibihugu byibumbiye mu kigo nyafurika cy’ubwishingizi (Africa Re), abahagarariye sosiyete z’ubwishingizi ndetse n’abafatanyabikorwa babo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ituma abaturage bakangukira ubwishizi ari benshi n’abashoramari muri bwishingizi bakiyongera.

Yagize ati “Turashaka ko abashora imari mu bwishingizi baba benshi kandi bagashaka uko bagera ku baturage benshi batitaye ku bo mu mijyi gusa, ibi bikazatuma n’ibiciro by’ubwishingizi bigabanuka bukitabirwa, bityo imitungo y’abaturage ntihungabanye ubukungu bw’igihugu na bwo bukazamuka”.

Avuga ko mu Rwanda ibikorwa by’ubwishingizi byinjiza 1.5% ku musaruro mbumbe w’igihugu, gusa ngo biracyari hasi cyane ari yo mpamvu hakenewe ubukangurambaga mu baturage.

Majoro Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR), yemera ko butaratera imbere.

Ati “Nta ntambwe ishimishije turatera ariko dufite ingamba nyinshi zo gukangurira abaturage ibyiza byo kugira ubwishingizi ndetse tunazane udushya mu byo dukora bityo tubashe gukurura abaturage tubahe servisi”.

Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama, baturutse mu bihigu byinshi bitandukanye.
Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama, baturutse mu bihigu byinshi bitandukanye.

Akomeza avuga ko mu Rwanda hari ibigo by’ubwishingizi 13, ariko ngo ntibihagije kuko isoko rikiri rinini.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, avuga ko ubwishingizi ari ingirakamaro mu mpande zose z’ubuzima bw’abantu, akabakangurira kubwitabira.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi umuntu atabasha gukora adafite ubwishingizi, nko gutwara imodoka cyangwa kubaka inzu ihenze kandi biba bikenewe. Abari hano mwese murasabwa kubikangurira abaturage b’ibihugu byanyu kuko ari ho hari n’ipfundo ry’iterambere”.

Muri iyi nama, Africa Re iraboneraho kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 imaze, kuko yabonye izuba mu mwaka wa 1976, ikaba ifite icyicaro i Lagos muri Nigeria.

Kuri ubu ibihugu 41 by’Afurika ni byo biyifitemo imigabane aho bigize 75% naho 25% bisigaye ni iby’ibihugu byo ku yindi migabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka