Ibibazo by’u Rwanda na Uganda si agatereranzamba - Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko agatotsi kaje mu mubano w’u Rwanda na Uganda atari ikibazo kizananirana kuko ibihugu byombi byiteguye kubiganiraho.

Minisitiri mushikiwabo yavuze ko U Rwanda na Uganda ari ibihugu bifitanye igihango kuburyo agatotsi kaje mu mubano kataburirwa igisubizo
Minisitiri mushikiwabo yavuze ko U Rwanda na Uganda ari ibihugu bifitanye igihango kuburyo agatotsi kaje mu mubano kataburirwa igisubizo

Hashize igihe kijya kugera ku mwaka umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza, ibintu byagize ingaruka nini ku iterambere ibihugu byombi bihuriyeho ndetse n’imibanire yabyo muri rusange.

Nyuma yo guterana amagambo ku mpande zombi, guta muri yombi bamwe mu baturage bakekwaho ubutasi cyakorwaga cyane cyane ku ruhande rwa Uganda, ubu ibihugu byombi byiteguye gusasa inzobe.

Minisitiri Mushikiwabo udahakana ko imibanire y’ibihugu byombi yari igeze ahabi, yizera ko igihango ibihugu byombi bifitanye kitatuma ubwo buvandimwe busibangana burundu.

Yagize ati "Umubano w’u Rwanda na Uganda ni igihango, ntiwakagombye kuzamo igitotsi.

"Twe nk’u Rwanda ntidushobora kugirira nabi Abagande kuko ni abavandimwe, tuzakomeza ibiganiro kandi twizeye ko bizakemuka."

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, cyagaragazaga aho u Rwanda ruhagaze muri iyi minsi ndetse no ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018.

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Mushikiwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Mushikiwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

Abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Perezida Museveni, nabo bagiye bagaragaza ko bashaka ko ibi bibazo bikemuka.

Baherukaga guhurira mu nama yari yateraniye i Addis Ababa, icyo gihe bagirana n’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Karere n’ibindi byugarije umugabane muri iki gihe.

Mu ntangiriro za Mutarama 2018, nabwo Perezida yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe, ibyo biganiro byabaye nyuma y’ukwinuba kw’Abanyarwanda baba muri Uganda batakaga ko batotezwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Uru rwego kandi rwanashyirwaga mu majwi ko rugira uruhare mu gushakira amaboko ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Ibyo bikorwa ngo CMI yabikoraga ishaka abarwanashyaka bayo mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byaba byiza Rwanda na Uganda bibanye neza nta buryarya.Ndibuka M7 aza mu Rwanda mbere ya 1994,abwira Habyarimana ko "nta muntu uzatera u Rwanda mu gihe agitegeka Uganda".FPR imaze gutera u Rwanda,bongeye kumubaza bati kuki wateye u Rwanda?Yarabihakanye arangije aravuga ati "I know my boys".Bisobanura ngo "abahungu banjye ndabizeye".Niba ikibazo ari Kayumba na RNC,nibarebe uko gikemuka.Bitabaye ibyo,nobody knows what the future holds.Mwibuke ko Habyarimana yahoraga avuga ngo "Ni ryari se tutatsinze inyenzi".Ubu se ari he??? Personne ne connait l’avenir.

ZITONI yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

abocgande sinzi icyobasha kurwanda

KADENESI yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka