Huye: Rotary Club ihangayikishijwe n’igabanuka ry’abanyamuryango

Abanyamuryango ba Rotary Club mu Karere ka Huye baravuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gusobanurira Abanyarwanda iby’uwo muryango kuko abenshi batawuzi n’abanyamuryango bakaba baragabanutse.

Uwihanganye JMV (ibumoso) amaze kwakirwa muri Rotary Club ya Huye
Uwihanganye JMV (ibumoso) amaze kwakirwa muri Rotary Club ya Huye

Rotary club ni umuryango washinzwe mu 1905, ukaba ugizwe n’abanyamuryango 1.235.000 bahuriye mu ma club arenga ibihumbi 35, ikaba kandi ikorera mu bihugu birenga 200 ku isi.

Ni umuryango ukora ibikorwa byo gufasha, cyane cyane mu buvuzi no mu burezi,ariko ukanafasha no mu kuzamura imibereho y’abaturage batuye aho ukorera no mu nkengero zaho.

Rotary club mu Mujyi wa Butare yashinzwe mu 1972,
ikaba ari imwe mu za mbere zashinzwe mu Rwanda.

Mu Karere ka Huye uyu muryango ubu wari ugizwe n’abanyamuryango 10, ariko batatu muri bo bamaze gusezera, mu cyumweru gishize ariko bungutse umunyamuryango baba babaye 8.

Rutiyomba Eustache umwe mu banyamuryango avuga ko ibi bikorwa byose babikora bishatsemo ubushobozi butangwa nk’umusanzu wa buri kwezi,gusa rimwe na rimwe bakaba babona inkunga zivuye mu ma club Rotary yo mu bindi bihugu.

Isdore Mahara uyoboye Rotary Club ya Huye,avuga ko impamvu uwo muryango ugifite abanyamuryango bakeya,ari uko abenshi mu Banyarwanda batarawumenya,ariko kandi ngo n’abawuzi bakaba bawuzi nabi.

Akavuga ko muri manda yatorewe,yumva azashyiramo imbaraga,bityo umubare w’abanyamuryango ukiyongera.

Ati”Abantu turi bake cyane,bamwe bagenda bavamo.Niyo mpamvu tugiye gushaka uko twareshya abandi kugira ngo tugwire”.

Mahara ariko na none asanga impamvu yateye igabanuka ry’abanyamuryango, dore ko mbere bari 20, ari ukuba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yarimuriye amwe mu mashami yayo i Kigali,bigatuma bamwe bimuka.

Mu bikorwa binini Rotary club yo mu mujyi wa Huye yakoze harimo kuba mu1998, yarubatse umudugudu mu Murenge wa Mukura,watujwemo abarokotse jenoside barenga 100.

Abanyamuryango ba Rotary Club Huye
Abanyamuryango ba Rotary Club Huye

Mu 2011, uyu muryango wahaye ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB,ibikoresho byo mu nzu babagiramo( chirurgie)ndetse wongera no guha ibi bitaro ibindi bikoresho muri 2015,byose byatwaye ibihumbi 12 by’Amayero (Euro).

Muri uyu mwaka wa 2017, uwo muryango wubatse biogaz zirenga 100, mu turere twa Huye,Nyamagabe na Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muhura kuwa kangahe? I am a rotaractor from rotaract SFB-kigali and I would like to be fellowshipping with you since I go to school at University of RWANDA huye campus.

Murungi yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

I want to know where you meet and would like to meet with you. Am from the Rotary Club of Kololo Uganda. Staying at Credo Hotel

Patrick Semwogerere yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

bazawutumenyeshe natwe tubagane nabantu babagabo,

elias yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Muzadusure kuri Hôtel Ibis mw’igorofa yambere (important d’objets) ukizamuka escalier. Dukora inama buri ramenée 19:00-20:00. Kalibuni, Musangwa!

Mageza Célestin yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ibikoresho ibitaro bya CHUB bimaze kwakira Rotary Club ya Butare ibigize mo uruhare bifite agaciro karenga amayero bihumbi magana abiri (+- 250,000 euros). ntabwo ari 12.000 gusa

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka