Huye: Imodoka ya Hiace ikoze impanuka ihitana umwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016, imodoka yo mu bwoko wa Hiace ifite Puraki RAA 320L, ikoreye impanuka mu muhanda Kigali-Huye ihitana umwana wo mu kigero cy’imyaka 12, ikomeretsa cyane babiri.

Iyi mpanuka ibereye mu Murenge wa Kinazi mu Kagali ka Kabona Umudugudu wa Remera ahakunze kwitwa ku Gatebe.

Iyi Hiace ikoze impanuka ihitana umwe hakomereka babiri ku buryo bukabije
Iyi Hiace ikoze impanuka ihitana umwe hakomereka babiri ku buryo bukabije

Umwe mu bagenzi 12 bari muri iyi modoka, yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaturutse ku kibazo imodoka yagize mu mapine, bigatuma inanirwa kugenda igakora impanuka.

Yagize ati” Imodoka yabanje kwicunda bigaragara ko yari yananiye umushoferi yikubita ku giti bwa mbere irakomeza iragenda.

Yakomeje ihita yikubita ku kindi giti ibona guhagarara aribwo umwana wari wegereye aho icyo giti twagonze, yahise yitaba Imana abandi babiri bagakomereka bijabije.”

Abakomeretse ndetse n’uwo mwana witabye Imana bahise bagezwa mu bitaro bya Nyanza.

CIP Kabanda Emmanuel Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishinzwe Umutekano wo mu muhanda, amaze igihe mu butumwa atanga adahwema kugira Inama abatwara ibinyabiziga, zo kugabanya umuvuduko, ndetse no kugenzuza imodoka mbere yo kuzishyira mu muhanda batwara abagenzi.

Gushyira mu bikorwa izi nama ngo bizafasha kugabanya ku buryo bugaragara umubare w’Impanuka, ahanini usanga ziterwa n’Umuvuduko ukabije, ndetse n’imodoka zitakorewe ubugenzuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Babanze bace ruswa muri Control Technique n’impanuka zizagabanuka.

dodo yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ariko ni kuki imodoka nk’iriya yarangije igihe mutuma ijya gutwara abantu? Ni ikibazo rwose!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Impanuka nimbi imana nifashe abakomeretse uwapfuye imana imuhe iruhuko ridashira murakoze

cassien yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

ewana abakomeretse imana iborohereze kandi nabapfuye imana ibakire

niyokwizerwa eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

imana ifashe abakomeretse nuwo wayitabye imwakire kuko yamukunze ntakundi Niko isi imera

niyokwizerwa eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka