HRW nidasaba imbabazi Abanyarwanda ishobora kugezwa mu nkiko

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda barifuza ko amasezerano u Rwanda rufitanye n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) yaseswa niba utemeye gusaba imbabazi.

Abagize inteko ishinga amategeko basaba ko HRW yasaba imbabazi Abanyarwanda
Abagize inteko ishinga amategeko basaba ko HRW yasaba imbabazi Abanyarwanda

Ibyo byatangajwe ubwo abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu baganiraga ku iperereza ry’iyo komisiyo rishingiye kuri Raporo ya HRW, kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukwakira 2017.

HRW iherutse gushyira hanze raporo ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda kwica abashinjwa ubujura abandi ikabakorera iyicarubozo.

Iyo Raporo yahawe umutwe ugira uti"All Thieves must be killed", yatangiye gukorwa kuva mu 2003 kugeza mu 2016.

Iyi raporo yasohotse muri Nyakanga 2017 ivuga ko hari Abanyarwanda bishwe n’inzego z’umutekano zirimo abasirikare, abapolisi na DASSO.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yeretse inteko ishinga amategeko ko abo bantu HRW yebeshye ko bishwe hari abakiriho.

Hanahishuwe ko bamwe mu bakuweho amakuru y’ibihuha bavanwaga mu byaro byo mu turere twa wa Rubavu na Rutsiro bakaza i Kigali bakabaha amafaranga, ibintu abagize inteko ishingamategeko bagaragaje ko nta bunyamwuga burimo.

Kubera iyo mpamvu, abagize inteko ishinga amategeko basaba ko HRW yasaba imbabazi umuryango nyarwanda by’umwihariko abavuzwe muri iyo raporo.

Inteko ishinga amategko kandi yasabye Guverinoma y’u Rwanda gushakira abunganira abo raporo ya HRW ivuga ko bapfuye kandi bakiriho kugira ngo bayikurikirane mu nkiko kubera ko bahungabanyijwe n’ibinyoma bikubiye muri iyo raporo.

Hasabwe kandi ko ubufatanye bwari hagati ya HRW n’u Rwanda buseswa niba itemeye kwisubiraho ngo isabe imbabazi.

Hari n’abadepite bifuje ko bazenguruka igihugu bamagana HRW mu baturage bagezweho na raporo y’ibihuha yakoze.

Inteko ishinga mategeko irasaba kandi Guverinoma y’u Rwanda kuyigaragariza icyo yabikozeho mu gihe kitarenze iminsi mirongo 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABAZA UYU MURYANGO WAKOZE IKI?

FILS yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka