Hotel Chez Lando yahiye ngo izacumbikira abazaza mu nama AU

Hotel Chez Lando iratangaza ko igice cyayo cyahiye kizaba cyarangije gusanwa bitarenze icyumweru kimwe, kugira ngo izakire abakuru b’ibihugu by’Afurika.

Hotel Chez Lando ngo izaba yarangije gusana ahahiye mu cyumweru kimwe gusa.
Hotel Chez Lando ngo izaba yarangije gusana ahahiye mu cyumweru kimwe gusa.

Ibisenge by’ibyumba bibiri byakira inama muri Hotel Chez Lando byahiye birakongoka guhera saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa 02 Nyakanga 2016.

Iyi hotel ariko, ngo iyo abakozi bayo na Polisi y’Igihugu batihutira kuzimya, ibindi bice byari bigiye gufatwa nk’uko Umuyobozi wayo Anne Marie Kantengwa abivuga.

Kantengwa yahise abwira itangazamakuru ko abakiriya b’iyo hotel, baba abari mu Rwanda no mu mahanga ngo batagomba kumva ko byacitse; aho abizeza ko ahangiritse hazaba hasanwe mu gihe cya vuba, kandi ko hotel ubwayo ikomeje kwakirira abantu mu bindi bice bitangiritse.

Yagize ati "Iyi ni hotel izwi ku rwego mpuzamahanga, turamenyesha abakiriya bacu ko nta gikuba cyacitse, ejo ku cyumweru tuzaba twakira abantu, kandi turizeza ko igisenge cya salle y’inama cyahiye tuzaba twarangije kugisana bitarenze icyumweru kimwe".

Yakomeje agira ati "Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika izabera mu Rwanda guhera tariki 10 z’uku kwezi tuzayakira rwose kandi neza".

Kugeza ubu Hotel Chez Lando ngo ntiramenya neza icyateye inkongi y’umuriro, ikavuga ariko ko ishobora kuba yakomotse ku gusudira ibyuma bikoresha imirasire y’izuba mu gushyushya amazi, biba biri hejuru y’inzu.

Spt Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, aravuga ko icyateye inkongi y’umuriro muri Hotel Chez Lando kitaragera aho guhuzwa n’ibihe by’impeshyi biriho ubu; kandi agashima mu izina rya Polisi y’u Rwand abantu babona ibyago bibaye bakihutira gutabaza.

Ku ruhande rw’Ikigo gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi, EUCL, umwe mu bakozi bacyo utivuze amazina yatangarije Kigali Today ko inkomoko y’umuriro ngo itabaturutseho, kuko aho intsinga ziteranyirizwa nta kibazo na kimwe gihari.

Ubuyobozi bw’iyo hotel buvuga kandi ko butarashobora kumenya agaciro k’ibyangiritse bigize igisenge cy’inzu, kuko ibikoresho byari mu nzu mu gice cyahiye byo ngo byari bimaze gusohorwa hanze.

Hotel Chez Lando iravuga ko yagize amahirwe yo kuba itangiritse cyane, kuko ngo abakozi bayo barenga 150 bari bagiye gutakaza akazi, ndetse n’abahinzi-borozi ikorana na bo ngo bari bagiye kuhahombera.

Iyi hotel ivuga ko yari irimo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe n’umwe mu banyapoliki bavugwa kuba bararwanyije umugambi wo kwica abatutsi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal. Uyu ni Landouard Ndasingwa witwaga Lando.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakomeze bihangane

emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka