Hon. Mucyo yaranzwe no kwicisha bugufi no kuba umunyamurava

Abakoranye na Hon. Mucyo Jean de Dieu bavuga ko yaranzwe no kwicisha bugufi no kuba umunyamurava mu mirimo inyuranye yakoze.

Abakoranye na Hon Mucyo bahamya umurava we n'ubwitange mu kazi
Abakoranye na Hon Mucyo bahamya umurava we n’ubwitange mu kazi

Babitangaje mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma ndetse no gushyingura umubiri we, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, umuryango n’ishuti babanye ahantu hatandukanye.

Abavugiye muri uyu muhango bose bahurizaga ku butwari bwaranze Hon. Mucyo.
Bagarutse ku kwicisha bigufi ku buryo abamuganaga bamwisanzuragaho, nk’uko umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza, yabivuze.

Yagize ati “Mu gihe yari umushinjacyaha mukuru, yafataga ibyemezo bikomeye, akaduha amabwiriza nk’umukoresha wacu.
Ariko kubera kwicisha bugufi kwe, akenshi twafatanyaga kurebera hamwe ibyakorwa kandi bikwiye”.

Avuga ko Hon Mucyo yaharaniye ko ubushinjacyaha bwigenga mu bice bitandukanye byabwo, kandi abigeraho mu muri 2004.

Ibi ngo byatumye amategeko ahindurwa bityo Abanyarwanda bagerwaho n’ubutabera bwiza kandi bwihuse.

François Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko mu mirimo inyuranye Hon. Mucyo yashinzwe, yaranzwe n’imikorere myiza.

Ati “Yashinzwe imirimo ikomeye y’igihugu.
Muri icyo gihe yaranzwe n’imikorere myiza, ubwitange no kwihangana, umuhate n’ubushishozi, kwicisha bugufi no guharanira buri gihe ukuri”.

Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi arashima akazi Hon Mucyo yakoze
Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi arashima akazi Hon Mucyo yakoze

Perezida wa SENA, Bernard Makuza, yavuze ko igihugu kibuze intwari ariko ko itazimye.

Ati “Itabaruka rya Hon. Mucyo ni igihombo gikomeye ku muryango we, kuri SENA no ku gihugu.
Tubuze imfura yubahirwaga cyane kugira impuhwe n’umwete mu byo yakoraga. Ubu turamusezeraho ariko tuzahora twishimira ibyamuranze nk’umurage adusigiye”.

Avuga ko Hon. Mucyo ari mu bayobozi bake babaye mu nzego z’igihugu uko ari eshatu, kuko yabaye muri Guvernoma, aba mu rwego rw’ubutabera none atabarutse ari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hon Mucyo yaherekejwe ashyingurwa kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016
Hon Mucyo yaherekejwe ashyingurwa kuri uyu wa 7 Ukwakira 2016

Hon. Mucyo Jean de Dieu wasezeweho bwanyuma uyu munsi, yitabye Imana mu buryo butunguranye, ubwo yari aje mu mirimo ye nk’uko bisanzwe mu gitondo cyo kuwa 3 Ukwakira 2016.

Asize umugore n’abana bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka