Hon. Desire Nyandwi yitabye Imana azize uburwayi

Joseph Desire Nyandwi wari Umudepite mu Nteko ishingamateko, yitabye Imana azize uburwayi mugitondo cyo kuri yu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016.

Amakuru yageze kuri Kigali Today muri iki gitondo, ni uko Nyandwi yari amaze iminsi atajya ku kazi nyuma yo kumva atameze neza.

Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo yagiye kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Fayscal ari ho yapfiriye.

Nyandwi waminuje mu by’ubuhinzi bwo kubungabunga umusaruro yinjiye mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho tariki 22 Ugushyingo 2002, nyuma yo gukora imirimo ikomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu n’inzego z’ibanze.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kugeza muri Gashyantare mu 1999.

Mu gihe cy’intambara cy’abiyise Abacengezi yashegeshe Amajyaruguru n’Uburengerezuba ndetse n’ibice by’icyahoze ari Gitarama yagize uruhare runini mu kurwanya Abacengezi.

Abo bacengezi bigeze kumugera amajanja bashaka kumwica bamutegeye ahitwa ku Kivumu ubu mu Karere ka Muhanga ku bw’amahirwe ararusimbuka ariko bahitana umushoferi we.

Kuva muri Werurwe 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini kugeza muri Kanama 2003.

Mu Ukwakira 2003 yongeraga kwinjira mu nteko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi akaba yari akiri umudepite.

Nyakwigendera yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo yitabye Imana afite imyaka 62, asize abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

iman imwakir

nikuz solang yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Mbega agahinda weee, ese abayobozi bacu kobarimo kuducika Mana ibi nibiki urimo kudukorera koko? Umugabo w’imfura Mucyo ejobundi yaritahiye none nihaciye kabiri na Nyandwi aramukurikiye koko? ntakundi Imana imwakire mubayo aruhukire mumahoro gusa igihugu kibuze umuntu wingirakamaro.

alisa yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo aruhukire mu mahoro

rukundo yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

_RIP
Tubuze intore, kuva mumubiri birababaza, ariko iyo wari intore ntagushidikanya ko Imana ikwakira.dukomeze twihangane kandi twihanganisha imiryango a size tunayifata mumugongo.

RUKUNDO CLAUDE yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO TWIFATANYIJE NABASIGAYE MUKABABARO

RUHUMURIZA DIEUDONE yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Muhindure abakozi bambassade i bxl Belgique

mugenzi yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO IMWIYEREKE ITEKA ARUHUKIRE MUMAHORO

vincent yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

may God receive him

elie yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

NARUHUKIRE MUMAHORO CYANE KO YAKOREYE IGIHUGU CYACU KDI NEZA

Alias BEBETO yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire tuzahora tuzirikana uruhare yagize mu iterambere ry’igihugu cyacu cyane muri Muhanga

Boscus yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire, yakoreye igihugu neza. Ntazibagira mu mitima y’abanyarwanda.

Jacques yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Azize iki c we?? Agire iruhuko ridashira

musare yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka