Hemejwe umushinga w’itegeko uzaca burundu ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage

Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana ba Rwiyemezamirimo bakoresha abaturage bakabambura, bitwaje ngo Leta yatinze kubishyura.

Min Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko iri tegeko niritorwa rizaca burundu ba Rwiyemezamirimo bamburaga abaturage
Min Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko iri tegeko niritorwa rizaca burundu ba Rwiyemezamirimo bamburaga abaturage

Mu rwego rwo guca uyu muco w’aba Rwiyemezamirimo, kuri uyu wa mbere, Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’Itegeko rivuguruye rizagena iby’umurimo mu Rwanda.

Iri tegeko rikaba rizakemura birambye iki kibazo Nk’uko Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ufite mu nshingano Umurimo yabitangarije imbere y’inteko.

Yagize ati” Mu itegeko rivuguruye Rwiyemezamirimo azajya yishyurwa n’abamuhaye isoko ari uko amaze kugaragaza ko nawe yahembye abo yakoresheje. Bitabaye ibyo nawe ntazajya yishyurwa.”

Mnisitiri Rwanyindo yanavuze ko iyi ngingo izareba inzego za Leta hamwe n’inzego zigenga bityo urwego ruzajya rubirengaho ruzajya rwirengera ingaruka, kuko nirwo ruzajya rwishyura abo bakozi, igihe baramutse bambuwe na rwiyemezamirimo.

Umwe muri ba Rwiyemezamirimo waganiriye na Kigali Today, yatangaje ko iri tegeko ritazorohera ba rwiyemezamirimo bakiri bato, kuko akenshi usanga bateze amafaranga bahemba, kuri oryo soko baba batsindiye.

Yagize ati” Iri tegeko niritorwa nta cyo riri buhungabanye kuri ba Rwiyemezamirimo bakomeye kuko ubusanzwe baba bafite n’igishoro gifatika cyabafasha kwishyura abakozi mbere y’uko bishyurwa.”

Yunzemo ati”Gusa kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato akenshi usanga igishoro kikiri gito, aho baba bateze umushahara w’ababakorera mu yo Leta ibishyura, rizabagora cyane. Birasaba ko Leta yazajya ihemba abakozi ba Rwiyemezamirimo mu mafaranga basezeranye, ikazamuha asigaye nyuma y’akazi.”

Uyu mushinga ukubiyemo no guhindura umushahara fatizo w’abakozi, ukaba unateganya ibihano ku bakoresha abana batujuje imyaka, ndetse n’abakoresha badateganyiriza abakozi babo.

Watowe n’ Abadepite 47 bari bitabiriye inteko kuri uyu munsi, hifata batatu ntihagira imfabusa n’imwe igaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

umushahara fatizo waba warahindutse ko mu mategeko duheruka ari 3000 mu kwezi

uwajeneza jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Baca umugani ngo: ucura urusyo acura n’ingasire. Abakozi bararira ngo ntibahembwa, Rwiyemezamirimo nawe akarira kuko na we adahemberwa igihe. Rwiyemezamirimo nahabwe avance ingana na za-charges afite, hanyuma azahabwe asigaye aruko atanze icyemezo ko nta deni afitiye abakozi. Imana ibahe umugisha.

Caleb yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Ubwose uwo mugan. Ahaaaaaaaaaa nonese wowe ntubishyigikiye abaturage bari baraharenganiye

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Sureba mbega byiza were nibyo koko barwiyemeza mirimo muzarye mubishyura aruko yabanje kubagaragariza ko yishyuye abo yakoresheje naho ubundi byari bimaze kurambirana pe murakoze kumva amarira yabaturage bahoraga batabaza NGO barwiyemeza mirimo barabambuye.

Kano yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

muzatubarize ba rwiyemezamirimo impamvu Bo batinda kwishyurwa

jeremie yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka