Hatangiye gushyirwaho ingamba zikangurira Abanyarwanda kwishinganisha

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda batagana ibigo by’ubwishingizi, bikaba ari imwe mu mpamvu zahagurukije ibigo by’ubwishingizi kwegera Abanyarwanda.

Abahuza mu bwishingizi bahuguwe
Abahuza mu bwishingizi bahuguwe

Muri ubwo buryo harimo kwifashisha abahuza mu bwishingizi kugira ngo begere abaturage babasobanurire akamaro ko kwishinganisha.

Sonarwa Life yateguye amahugurwa yo gufasha abahuza mu bwishingizi bakorana nayo, kumenya uko basobanurira Abanyarwanda kugira amasaziro meza no kugana izindi serivisi zirimo amashuri y’abana n’ubuzima muri rusange.

Ntamakemwa Christophe umuhuza mu bwigishingizi witabiriye amahugurwa, yavuze ko akazi bakora kabafasha gutuma ubuzima bw’Abanyarwanda buba bwiza, akaba ari yo mpamvu bishimira kongera ubumenyi.

Yagize ati “Bidufasha kwegera abanyarwanda tukabakangurira kwizigamira no gufata ubwishingizi bw’izabukuru n’amashuri.’’

Ntamakemwa umuhuza mu bwishingizi
Ntamakemwa umuhuza mu bwishingizi

Uwiringiyimana Rubella Rachel nawe ukora akazi k’ubuhuza mu bwishingizi, avuga ko ubumenyi bazahakura ari ingenzi.

Ati “Nduunguka ubumenyi mugukangurira abanyarwanda kwitabira kugira umuco wo kwizigamira.”

Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko bahisemo kubahugura kuko bibafasha gusobanurira abaturage ibyo bibaza ariko nta gisubizo babifitiye.

Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life Aurore Mimosa Munyangaju
Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life Aurore Mimosa Munyangaju

Sonarwa Life ni imwe mu masosiyete nyarwanda icuruza ubwishingizi bw’Amashuri y’Abana, ubw’izabukuru, ubw’ubuzima n’ubwishingizi bw’inguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyane gutekereza kuri iyi campain nibyiza ndabikunze, gusa abaturage bifuza ubwishingizi kubuzima muri insuarence company batubwirako bakira umuryango w’abantu batanu kuzamura , none ndibaza abari munsi ya 5 babona life insuarence ?
Murakoze

Moreen yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka