Hashyizweho igihembo ku batanga amakuru y’abubaka mu kajagari

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwageneye igihembo cya 50,000Frw, uzajya awutungira agatoki abubaka mu kajagari.

Busabizwa Parfait Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali Ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Busabizwa Parfait Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali Ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Byatangajwe na Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1Werurwe 2017, avuga ko iki cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 2 Werurwe 2017.

Iki cyemezo ngo kirafasha kurushaho gukumira abubaka mu kajagari, kuko byari bimaze kuba byinshi mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati” Guhera ejo umuturage uzajya ubona inzu izamuka, afite amakuru ahagije, azi ko uwubaka nta byangombwa afite, azi kandi ko aho hantu hatemerewe kubakwa, azajye aduhamagara kuri iyi numero 3262 itishyurwa aduhe amakuru.

Nitumara kugenzura tugasanga ko ibyo yatubwiye ari byo, uyu muturage watanze amakuru tuzajya tumuha 50,000Frw, kandi tuzajya twirinda kumugaragaza kugira ngo atagirana ibibazo n’uwo yareze."

Uyu muyobozi yatangaje kandi ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa amazu arenga ibihumbi 34 yubatswe mu kajagari mu bishanga, mu manegeka ndetse n’ahatarengeje metero 10 uvuye kuri ruhurura.

Yatangaje kandi ko abatuye muri ubwo buryo cyane cyane abari mu buhaname bw’umusozi burengeje 30%, basabwa kwimuka bakahava bidatinze bitarateza impanuka kuko ari mu manegeka.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku isonga ry’abashyigikira imyubakire y’akajagari

Busabizwa yatangaje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze ahanini usanga bagira uruhare muri iyo myubakire y’akajagari kuko bakira ruswa bagahishira ababikora.

Yagize ati” Mu mezi atandatu ashize twahannye abayobozi 30 bahamwe n’iki cyaha. Ubu turashaka ko n’abaturage bagira uruhare mu kurwanya aka kajagari.”

Amazu yubatswe mu kajagari mu Mujyi wa Kigali yagiye ashyirwaho akamenyetso X kagaragaza ko iyo nzu igomba gukurwaho, kandi ngo iyo nzu iramutse ishaje ntiyemerewe kongera gusanwa, ndetse nta n’ikintu kindi cyemerewe kongerwaho.

Busabizwa yatangaje ko ubu mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali hari kubakwa inzu 140 z’imidugudu yiswe IDP Model Villages zizimurirwamo imiryango ituye mu manegeka idafite ubushobozi bwo kwiyimura, iki gikorwa ngo kizatangira gukorwa muri uyu mwaka inzu zuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo mwatubwiye nibyo pe,ark nimero mwaduhaye zoguhamagara ntizicamo,

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

cyokoze ibyo bizakuraho amanejyeka arko bizateranya bantu kuko ntakunubitamenyekana baguhigisha ishoka keretse bagucungiye umutekano murakoze!!

ISHIMWE evalde yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

gutanga amakuru ningenzi kuko kubaka mukajagari bidindiza iyukwa ryibikorwa remezo ndeste nimigi yacu ikagira inyubako zitajyanye nigihe kandi ziri mukajagari

makuza alfonse yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka