Hashinzwe ihuriro ryunganira Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Unity Club

Mu Rwanda hashinzwe Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rihuriwemo n’abari m’ubuyobozi n’abacyuye igihe,rije kunganira Komisiyio y’ubumwe n’ubwiyunge na Unity Club-Intwararumuri mu kwimakaza amahoro,ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Mukeshimana Geraldine niwe wari uhagarariye Unity Club
Minisitiri Mukeshimana Geraldine niwe wari uhagarariye Unity Club

Mu muhango wo gutangiza iryo huriro(Forum) i Kirehe wabaye kuwa 15 Kamena 2017,Dr Mukeshimana Geraldine,Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi waje ahagarariye Nyakubahwa Jeannette Kagame,umuyobozi wa Unity Club, yavuze ko ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rije kwihutisha ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati“ni gahunda yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Unity Club,mu gushyira mu bikorwa umwe mu byemezo bya Unity Club mu kwihutisha ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni no gushyira mu bikorwa umwanzuro nwa kane wa Unity club mu guhuza abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe bageza abanyarwanda ku mahoro arambye no guteza igihugu imbere”.

Abibumbiye mu ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge bitezweho ibitekerezo byimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Abibumbiye mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge bitezweho ibitekerezo byimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Muzungu Gerald Meya wa Kirehe asobanura ko itandukaniro hagati y’Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ari uko Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ihuriweho n’abanyarwanda bose, ariko Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rikaba rihuje abayobozi n’abahoze ari abayobozi kuva k’urwego rw’umurenge kugeza k’urwego rw’igihugu.

Ati“iri huriro ni amaboko aje kunganira ibikorwa bya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Unity Club”.

Ibiganiro byatanzwe byanyuze abitabiriye inama, bavuga ko bagiye kuba umusemburo wo kubaka igihugu nk’uko bivugwa na Murayire Protais wahoze ayobora akarere ka Kirehe.

Ati“dukuyemo amasomo akomeye,icya mbere mvanyemo,umuyobozi ni kashe idasaza,ndabirebera mu gihe gito gishize mvuye ku buyobozi bw’akarere ariko ndahura na buri wese ati dore meya arahise”.

Mu rwego rw’akarere,ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge riyoborwa n’umuyobozi w’akarere mu murenge rikayoborwa na Perezida wa Njyanama y’umurenge.

Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka