Mu Mujyi wa Kigali hari imbwa zishaje zijugunywa mu nkengero zayo

Bamwe mu batunze imbwa mu Mujyi wa Kigali baravuga ko iyo zishaje hari abajya kuzijugunya mu nkengero z’uwo mujyi.

Mu kwikiza imbwa zishaje, bamwe bazijugunya mu nkengero z'Umujyi wa Kigali
Mu kwikiza imbwa zishaje, bamwe bazijugunya mu nkengero z’Umujyi wa Kigali

Mu minsi ishize Polisi y’igihugu yatanze ubutumwa, yibutsa abatunze imbwa gufata ingamba zo kuzirinda kuzerera ku gasozi.

Polisi ivuga ko izi mbwa zikwiye kuzirikwa kugira ngo hirindwe kuba hagira umuntu cyangwa itungo zirya, cyangwa kuba zabangamira ituze rya rubanda mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ubutumwa Polisi yageneye abatunze imbwa bwaje nyuma y’aho bigaragaye ko imbwa zikomeje kugaragara ku gasozi zigateza ibibazo bitandukanye.

Ibyo bibazo birimo ibyabereye mu Karere ka Kamonyi, ubwo ku itariki ya 07 Ugushyingo 2017 imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage wo mu Murenge wa Kabacuzi, ebyiri muri zo zigapfa.

Bamwe mu batunze imbwa bavuga ko umubare munini muri bo baba bishoboye.

Hari abashinjwa guha abantu amafaranga kugira ngo bashake aho bajugunya imbwa batifuza kugumana bitewe n’uko ishaje, batinya ko izapfa bakubura uko bayihamba.

Ngabo Faraji ukora akazi ko kwita ku mbwa z’inzererezi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko akenshi imbwa z’inzererezi zigaragara muri uwo mujyi ziba zatorotse aho ziba kubera gufatwa nabi.

Gusa ngo izigaragara mu nkengero zikunda kuba zarahajugunywe zikuwe i Kigali.

Agira ati “Ba nyirazo hari igihe bazita bazanze kubera ziba zashaje, akakubwira ati ‘uzaze ufate iyi mbwa’. Ubundi uwo ayihaye akamuha amafaranga agashaka aho ayijungunya mu nkengero kuko mu Mujyi wa Kigali uramutse ubikoze bitakugwa amahoro.”

Dr. Gafarasi Isidori Mapendo ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko nta hantu h’umwihariko hateganirijwe gushyira imbwa zishaje ariko ngo hari uburyo bafatanya n’ubuyobozi kwita ku zateje ibibazo.

Ati “Nta rimbi ry’imbwa tugira,mu gihe habaye ikibazo ko hari imbwa zirimo guteza umutekano muke, twebwe, Polisi n’akarere dufata imiti bakazitega. Izipfuye, akarere cyangwa umurenge, bagashaka icyobo kigategurwa bakamenamo ishwagara bakazitaba.”

Dr. Gafarasi avuga ko bidakwiye kuzijugunya kuko hari n’uburyo ishobora guterwa umuti igasinzirizwa bidasabye ko banyirayo bajya kuyita imusozi.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo kuwa 18 Ugushyingo 2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamashwa zororerwa mu ngo, rivuga ko umuntu wese utunze imbwa agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi nibura rimwe mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IZOMBWA ZIRATUBANGAMIRA NIBAZIFATIRE IBYEMEZO MURAKOZE NI BAKUNDA

BAKUNDA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka