Hari ibikorwa by’iterambere bidatanga umusaruro byari byitezweho

Ubushakashatsi bwakozwe na TI - Rwanda bwamuritswe kuri uyu wa gatanu tariki 09 Werurwe 2018 bugaragaza ko hirya no hino mu gihugu hari ibikorwa bya Biogaz, amashyiga ya rondereza na cana rumwe ndetse ningufu zikomoka ku mirasire yizuba byubakiwe abaturage ariko ntibyatanga umusaruro byari byitezweho.

Inzego zitandukanye zasangiye amakuru ku ikoreshwa ry'amafaranga ya Leta n'ay'abaterankunga ku kurwanya ihindagurika ry'ibihe
Inzego zitandukanye zasangiye amakuru ku ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta n’ay’abaterankunga ku kurwanya ihindagurika ry’ibihe

Ni ibikorwa byashowemo amafaranga menshi na Leta hamwe nabafatanyabikorwa hagamijwe kugabanya ibicanwa no gukumira iyangirika ry’amashyamba nibidukikije mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Mu turere tune twa Karongi, Nyanza, Musanze na Rwamagana ahakorewe ubwo bushakashatsi ni hamwe mu hagaragara abaturage bahawe ibikorwa byiterambere ariko hakaba hari ibitarigeze bikora kuva byakubakwa, hakaba ibyangiritse ntibisanwe ndetse ntibyanasimbuzwa.

Umukecuru witwa Nyirasoni Costaziya atuye mu Kagari ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. Avuga ko yahawe Biogaz ariko ntiyigera ayikoresha numunsi numwe.

Ati ubu narumiwe nyine ndaceceka. Ni ururabyo rwumurimbo nyine. Uyu mwaka ni uwa kane ushize bakimpaye. Ni impamo ya Mungu numuyobozi wumudugudu arabizi ko kidacana.

Nyiranjyana Valentine wo mu kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura i Karongi na we avuga ko Biogaz yubakiwe yamupfiriye ubusa.

Ati "Hashize umwaka nigice tubonye Biogaz ariko yanze gukora,murabona ko umwana atetse ku nkwi."

Hari abaturage bubakiwe Biogaz bahabwa inka za girinka zirapfa ntibashumbushwa, hari n’abazubakiwe babwirwa ko bazahabwa inka ariko na n’ubu bakaba batarazihabwa ku buryo bibasaba kuzenguruka mu boroye babasaba amase.

Abubakiwe ayo mashyiga, abahawe Biogaz ndetse nabahawe ibikoresho byingufu zikomoka ku mirasire yizuba bavuga ko impamvu bidasanwa ari ukubera ko nta bumenyi bafite bwo kubyisanira kuko ababyubatse ari imishinga irangiza igihe cyayo ikigendera ntinahugure abandi batuye hafi aho kugira ngo nibipfa bazabashe kubisana.

Abo baturage bifuza guhabwa ubumenyi ku kamaro kibikorwa byiterambere bahabwa, kwigishwa uburyo bikoreshwa, gushumbushwa ndetse no gusanirwa ibyangiritse.

Ingabire Marie Immaculee wa TI - Rwanda asanga amafaranga menshi ashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage akwiye kugenzurwa uko akoreshwa n'akamaro k'ibyo akora
Ingabire Marie Immaculee wa TI - Rwanda asanga amafaranga menshi ashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage akwiye kugenzurwa uko akoreshwa n’akamaro k’ibyo akora

Kuba abaturage bahabwa ibikorwa byiterambere nyamara rimwe na rimwe ntibitange umusaruro byari byitezweho, umuyobozi wumuryango urwanya ruswa nakarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immacule asanga ikibazo gishingiye ku babihabwa badafite ubumenyi bwo kubyitaho no kubisana mu gihe byagira ikibazo.

Ati kuko nka buriya bagiye kububakira tuvuge nkariya mashyiga ya rondereza cyangwa se kubaha Biogaz, haba hakwiye kubaho abantu baho bahatuye bahugurwa mu buryo bwo gufata neza biriya bikoresho nuburyo bashobora kubisana byangiritse. Kuko ntabwo byumvikana ko nkiziko ryameneka ngo bategereze ko umutekinisiye warishyizeho ari we uzagaruka kongera kuribumba. Ni ibintu babumbisha ibyondo si ibyo bajya kugura mu nganda.

Nyuma yo kubona iyo raporo y’ubushakashatsi ku byakozwe nyamara ntibiteze imbere abaturage, Minisiteri yibidukikije iravuga ko igiye kunoza uburyo ubutaha byazakorwamo neza ntibyongere gupfira ubusa abaturage.

 Minisitiri Biruta yashimye amakuru bahawe kuko agiye kubafasha kunoza ingamba z'ibikorwa biteza imbere abaturage
Minisitiri Biruta yashimye amakuru bahawe kuko agiye kubafasha kunoza ingamba z’ibikorwa biteza imbere abaturage

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent na we yemeza ko impamvu bene ibi bikorwa byiterambere bitagera ku ntego ari uko ababihabwa batabigiramo uruhare rusesuye mu guhitamo icyo bakeneye. Yizeza ko ubu bushakashatsi ari ingirakamaro kuko hari amakuru mashya bwagaragaje amakosa yakozwe akaba agiye gukosorwa.

Ati Ni byo, ubundi umushinga wose ugenewe abaturage, baba bagomba kuwugiramo uruhare guhera no ku kuvuga icyo bakeneye, ndetse bakagaragaza nikibazo bashaka ko cyakemurwa. Iyi raporo iratwereka ko nubwo byakorwaga bwose ariko ko bidahagije. Hagomba rero kurebwa noneho uburyo ubutaha byazakorwa neza kurushaho.

Umuryango Transparency International Rwanda uvuga ko imishinga yakorewe abaturage yo kububakira za Biogaz, rondereza, kubaha amashanyarazi akomoka ku mirasire yizuba nibindi yatwaye amafaranga menshi ku buryo ikwiye gukurikiranwa igatanga umusaruro iba yitezweho.

Imibare igaragaza ko imishinga yo kwita ku bidukikije hagamijwe guhangana n’imihindagurikire yibihe mu mwaka wa 2009 yatwaye u Rwanda miliyoni 15$, muri 2013 u Rwanda rukoresha miliyoni 279$ na ho muri 2016 u Rwanda rukoresha miliyoni 415$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka