Hari abemererwa gukora ibizamini by’akazi badafite impamyabumenyi
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta igaragaza ko mu mitangire y’ibizamini by’akazi hakigaragaramo uburiganya ku buryo hari n’abemererwa gukora ibizamini by’akazi batujuje ibyangombwa.
Byatangajwe ubwo iyo Komisiyo yagezaga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018 ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, ku itariki ya 16 Ukwakira 2017.
Habiyakare Francois, Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta avuga ko hari ibibazo bitandukanye by’abakozi iyo komisiyo yabonye mu igenzura ryakorewe mu turere 18.
Bimwe muri ibyo bibazo birimo ikibazo cy’abakora ibizamini by’akazi batujuje ibyangombwa.
Agira ati “Ikintu abantu bakwiye kwitaho ni ikijyanye no gushyira abakozi mu myanya, ukabemerera gukora ibizamini kandi badafite impamyabumenyi wavuze mu itangazo. Biratangaje rero kubona hari inshuro nyinshi biba.”
Akomeza agira ati “Ikindi gitangaje kurushaho buriya ni uko usanga abongabo ari nabo batsinze, ubwabyo ubawumva ari ikintu kitameze neza.”
Akomeza avuga ko iyo uwakoze ikizamini atujuje ibisabwa bikamenyekana komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ihita imukuramo agasimbuzwa uwamukurikiye.
Gusa ariko ngo ntibikunze kumenyekana ngo keretse iyo hari uwajuriye.
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batangajwe n’uburyo umuntu ashobora kwemererwa gukora ikizamini cy’akazi kandi atujuje ibyangombwa; nk’uko bisobanurwa na Hon.Mudidi Emmanuel.
Agira ati “Iyo umuntu yatsindiye ikizamini ku manota yo hejuru adafite impamyabumenyi mwe mubisomamo iki? Ndagira ngo tubitekerezeho.”
Hon.Mporanyi Theobald we asanga umuntu wahawe akazi yatsinze ikizamini akwiye kugahabwa nta mananiza.
Agira ati “Igihe rero umuntu yatsinze ikizamini cyatanzwe njye numva bamuha akazi, cyangwa se tujye dusaba impamyabumenyi tureke ikizamini.”
Muri iyo raporo komisiyo y’abakozi ba leta yagaragaje ko mu mwaka wa 2016-2017 bakiriye dosiye 156.
Makumyabiri n’eshatu (23)muri zo,zarimo amakosa angana na 12.7%, aho muri ayo makosa harimo n’abatsinze ibizamini byo gupiganirwa akazi kandi badafite impamyabumenyi zasabwaga ku myanya bapiganirwa.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
UBWOSE YABATSINZE ATE, UBWO URI MURI BABANDI NAKUMVISE!!!!! IMPAMYABUMENYI SE ZIRACYAKORA KOHAKORA IKENEWABO, AKOKO NA RUSWA AARIBYO BYASHYIZWE IMBERE ARIYOMPAMVU UBONA AMASHURI ANBANTU BAYARETSE BAKAYAHINDURA NAYUBU KUKO BABONA NTAGACIRO AHABWA!!! UTURERE TWINSHI UHEREYE MURAYA MAJYEPFO, IMYANYA IDASHYIRWA KWISOKO NGO ITERETSWEMO ABAYAKITINGA NIHEHE BABASHYIZEMO BAGENDEYE KURIZO MPAMYABUMENYI, UBURAMBE CG UBUSHOBOZI MUKAZI, KO ABABISHOBOYE USANGA BARAGIZWE IBYO, NTACYO BAVUZE ARIBO BAHORA BATOTEZWA BURIKANYA NGOKUKO NTAHO BAZIRANIYE NA NYOBOZI ZIRIHO!!!!!!!
Si igitangaza rwose ko umuntu ashobora gutsinda ikizamini nta mpamyabumenyi. Yagitsinda rwose ndetse agatsinda ntawe umufashije nta na ruswa atanze. Kandi uwaje n’impamyabumenyi agatsindwa. Mwibuke ngo akenshi ibizamini bitanga akazi biba binyuranye gato n’ibikorerwa mu ishuri.Kandi burya hari ibizamini abo dukunze kwita abaswa mu ishuri batsinda kurusha abahanga bo mu ishuri. uyu rero iyo afite ubumenyi buciriritase bwo mu ishuri noneho akagira ubuhebuje bwo hanze y’ishuri hari ubwo ku rubuga rw’umurimo atsinda ikizamini. Kandi hariho n’imirimo itangwa hakurikijwe imiterere yusaba umurimo ndetse nuburyo yisobanuramo. Hari uba umuhanga mu ishuri ariko atamenya kuvuga kandi akazi yasabye gasaba ku intercting nabantu benshi.
Ariko rero nyuma y’ibi byose guha akazi umuntu udafite impamyabumenyi ni ugutesha agaciro uburezi. Mbere yo kujya mu kizamini habanzwe harebwe niba ibyangombwa byujujwe.
murakoze.
Niba bigaragara ko adafite impamyabumenyi akemererwa ikizamini,wakwibaza uko natsinze!(babimufashijemo?).BYITABWEHO TUBASHE KWIYUBAKIRA U RWANDA TWIFUZA!
Njye sinemeranya, nuvuga ko umuntu, watsinze ikizamini adafite impamyabumenyi yahabwa akazi, ahubwo dukosore imvugo, ikizamini cyambere cyagakwiye kuzuza ibisabwa, ESE yageze aho gukora ikizamini ate? Ubwo ntibyaba ari uburiganya no kubushyigikira? Ugaragaweho ko yagiye mu kazi, atujuje ibyangombwa, yagakwiye guhita avanwamo hatitawe igihe amazemo!