Hari abatarasobanukirwa ibijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda

Abaturage batandukanye bo muri Karongi bavuga ko batarasobanukirwa ibijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda uretse ngo kumva ko ryashyizweho gusa.

Me Gatari Stiven, umunyamategeko muri GLHID avuga ko hari abagwa mu cyaha cyo gukuramo inda kandi bari bafite uburyo bubarengera
Me Gatari Stiven, umunyamategeko muri GLHID avuga ko hari abagwa mu cyaha cyo gukuramo inda kandi bari bafite uburyo bubarengera

Mukamana Pelagie, utuye mu Murenge wa Bwishyura avuga ko atariyumvisha uburyo gukuramo inda byemewe kandi hari abazikuramo bakabihanirwa.

Agira ati « Tujya twumva ngo haje itegeko ryemerera abantu gukuramo inda, ariko ntituzi ngo biva he bikajya he, kandi byagorana kubinsobanurira kuko tubona n’ubikinishije afatwa agafungwa. »

Mugenzi we witwa Maniriho Anne mu gace atuyemo batazi ibijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda kuko ntawe uraribasobanurira.

Agira ati ʺIryo tegeko twarimenya gute ko ntawe uraridusobanurira haba mu nama cyangwa ku muganda? Tuzi ko ukuyemo inda afatwa agafungwa nta kindi. Cyeretse ahari ugize uburwayi ikikuramo.ʺ

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu biyaga bigari (GLHID) ubushakashatsi nabwo bugaragaza ko hari abatarasobanukirwa n’itegeko ryo gukuramo inda.

Uyu muryango uvuga ko kuba abantu badasobanukiwe n’iryo tegeko, aribyo bituma bagwa mu makosa kandi nyamara hari uburyo bagombaga gucamo ntibahanwe ; nkuko Me Gatari Stiven, umunyamategeko muri GLHID abisobanura.

Agira ati ʺKutarisobanukirwa ni byo bituma ubona abagore cyangwa abakobwa bafungwa kuko bakuyemo inda kandi nyamara hari inzira bagombaga gucamo bakemererwa gukuramo inda.ʺ

Mukandekezi Francoise, umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ahamagarira abo bahuje inshingano gusobanurira abagore n'abakobwa ibijyanye n'itegeko ryo gukuramo inda
Mukandekezi Francoise, umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ahamagarira abo bahuje inshingano gusobanurira abagore n’abakobwa ibijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda

Mukandekezi Francoise, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu Ntara y’Iburengerazuba nawe yemeza ko abarebwa n’iri tegeko batararisobanukirwa.

Agira ati ʺNi byo koko ubajije abagore n’abakobwa bo mu cyaro ntiwapfa kubona abazi iri tegeko kandi nibo rireba cyane. Ni yo mpamvu rero twe nk’abahagariye bagenzi bacu dusabwa gukora ibishoboka bakarigiraho amakuru.ʺ

Itegeko ryo gukuramo inda rivuga ko nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe no kuba yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu; yarashyingiwe ku ngufu; yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; no kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Uku kutaryozwa icyaha kwemerwa iyo nyirugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe muri ibi cyangwa bigaragarijwe urukiko n’ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

Gusa ariko umuryango GLHID uvuga ko iryo tegeko naryo ricyirimo ibigora ushaka gukuramo inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka