Hari abagabo bahitamo kwahukanira mu kabari iyo mu rugo byakomeye

Minisitiri ushinzwe iterambere ry’Umurango n’Uburinganire (MIGEPROF), Nyirasafari Esperence asanga ari ubugwari kuba umugabo yahunga ibibazo by’umuryango akigira mu kabari cyangwa akibera mu kazi kandi umuryango umukeneye.

Yabitangaje ubwo yitabiraga inama ihuje ibihugu bitandukanye muri Afurika mu kwiga uruhare rw’umugabo mu kurushaho kwimakaza amahoro mu muryango, ku bufatanye n’umuryango n’ihuriro ryiyemeje gufasha abagabo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMRREC), kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi 2018 muri Hotel Umubano.

Minisitri Nyirasafari yemeza ko uruhare rw’umugabo n’umugore bafatanije mu iterambere ry’umuryango ari ntasimbuzwa.

Gusa akemeza ko abagore n’abana bahabwa agaciro cyane, kuko umwana ari umunyantege nke n’umugore akaba yaragize amateka mabi yo kwimwa agaciro mu muryango.

Aho ni ho yahereye yibutsa abantu bose ko amategeko arengera yaba umugabo cyangwa umugore, bityo bikaba ari ubugwari ko umugabo yahunga inshingano ze akigira mu kabari cyangwa ahandi asize umuryango.

Yagize ati “Kwahukana ukajya mu kabari ntabwo uba ukemuye ikibazo, kuko abana n’umuryango baba bagukeneye ngo ubiteho, ni ukwiyangiza no kwangiza umutungo wawe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo tubwira abagore ngo murengere abagabo ntabwo tubabwira ngo bakore ibitemewe, bakwiye kubana bubahana kandi mu bwumvikane n’ubwuzuzanye, byananirana bakisunga amategeko bagatandukana aho kwicana.”

Rutayisire Fidele umuyobozi wa RWAMREC, avuga ko umugabo afite uruhare rukomeye muri sosiyete nyarwanda, akaba anakwiye kwitabwaho ngo amahoro aboneke mu muryango, gusa akavuga ko bisaba kwigisha buri gihe.

Ati “Hari abacyumva uburinganire nabi. Turacyigisha abameze batyo tubasaba kwitabira ibikorwa byacu, umugabo aracyafatwa nk’umuntu uyoboye sosiyete ni yo mpamvu twateguye iyi nama ngo turebe uruhare yagira mu gusigasira amahoro mu muryango.”

Umwe mu bitabiriye iyi nama akomoka mu Burundi Alice Kankindi, asanga imyumvire igenda ihinduka abagabo bakumva ko kugira urugo rwiza atari ukuruhunga hari ibibazo no kurubamo wica ugakiza ko ahubwo ibyishimo bizanwa no kubahana no kuzuzanya.

Ati “Umugabo iyo yamaze kumva ko atari hariya ngo ategeke gusa biramuryohera kandi akaba mu muryango anezerewe, twebwe i Burundi dutegura udukino n’udukinamico tukabigisha kandi imyumvire igenda ihinduka gusa bisaba guhozaho.”

Iyi nama y’iminsi ibiri ihuje ibihugu nka Zimbabwe, u Burundi, RDC, Siera leone, Liberia, Nigeria, Mali n’u Rwanda.

Izasozwa hafashwe ingamba z’icyakorwa kugira ngo umugabo arusheho kuba umusemburo w’amahoro mu kurwana no gukumira ihohoterwa akenshi rishingiye ku gitsina mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Abagore ni abo kubahwa. minister azakore ubushakashatsi amenye ikigero cy’ihohoterwa rikorerwa abagabo mu Rwanda. Abagabo dusigaye duhohoterwa cyane, ugahitamo guhunga ngo hato udahururizwa. Mukwiye kongera kwigisha abagore bagenzi banyu uburinganire kuko abenshi babifashe nko kwigaranzura abagabo. naho ubundi nta mugabo uyobewe inshingano ze burya uburira umubyizi mukwe ntako aba atagize. Mukome urusyo mukoma n’ingasire.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Abagore ni abo kubahwa. minister azakore ubushakashatsi amenye ikigero cy’ihohoterwa rikorerwa abagabo mu Rwanda. Abagabo dusigaye duhohoterwa cyane, ugahitamo guhunga ngo hato udahururizwa. Mukwiye kongera kwigisha abagore bagenzi banyu uburinganire kuko abenshi babifashe nko kwigaranzura abagabo. naho ubundi nta mugabo uyobewe inshingano ze burya uburira umubyizi mukwe ntako aba atagize. Mukome urusyo mukoma n’ingasire.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

umugore ni mutima wurugo nuwo kubahwa suwo gusuzuzugurwa bagabo mureke duhindure imyumvire

DOSANTOS yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

aba bavuga ibi ntibazi ibinazo duhura nabyo.umugore yafashe izira ajya mubapfumu,mbimenye ndamubaza kuki yajyiyeyo atangishije inama.ajya kuhasozi avuza induru,ampamagarira police iba imfunze amapingu nkubita ibyumweru bibili multi kasho,umugore anyigambaho NGO nzongere muvuge imbwa zindye,mfunguwe yarajyiye amara imyaka ibili hanze,bimishobeye,aragaruka NGO tubane.ubwo wabana nuyumuntu ute?narahukanye da!!!kandi bimpaye amahoro.icyo nkora nukwita kubana banjye,naho umugore azimemye

jea yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Rwamurec ijye ireka kwirirwa ibeshya ngo yita ku nyungu z’umugabo nibe nkindi miryangoyose ivugira abagore kuko aho kuvuga ukuri kwihohoterwa rikorerwa abagabo kubera amategeko iririrwa ibeshya ngo irigisha. please mubivuge uko biri nibwo igisubizo kizaboneka umuryango nyarwanda ukiyubaka kuko umugore yamaze kwigaranzura umugabo

nono yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Nyuma y’igihe tubana,naje gusanga umugore yaranduye VIH,kubw’amahirwe nsanga ndi muzima,ariko n’ubundi ntitwari tubanye neza kubera imyitwarire yarafite...Ibi byatumye mpahamuka mumutwe,ibyumba biba bibiri kuko nabonye neza ko amaherezo nazandura.Ko uwo mubano umpangayikishije nkaba nshaka gatanya bizanyorohera ? Abazi iby’amategeko mwamfasha.

Bandora yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

shaka avoka agufashe , ariko SIDA si impamvu y’ubutane . icyakora aho harimo ibindi byagufasha .

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

wowemuobozi urimo uravuga ibyo utazi nkanjye umugore yaje gusambana nimpabaraye yitwa mazimpaka emmanuel bihuzanuko ndi mukabare bikanze umuntu bagirango ninjye bahamagaye police ngo ndabishe amahirwe yanjyebasanze mukabare agaciro mwabahaye niko gatumye ntamuryango nyarwanda ukibaho uzi umuntu kuza kukurongorera umugore kugitanda cyawe ndavuga iwawe ngo ntiwavuga bahawe ijambo

kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

muyobozi wowe uravuga ibyawe njyewe nakuwe murugo nundi mugabo yewe yimura urugo rwanjye none iyo ntaba ndimukabare ko yari yazanye polic

kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka