Harateganywa ubufatanye bushingiye ku ikoranabuhanga hagati y’u Rwanda na Estonia
Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, Nsengimana Philbert, yatangaje ko u Rwanda rugiye kugirana ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’igihugu cya Estonia.
Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, nyuma y’uruzinduko Perezida wa Estonia Madame Kersti Kaljulaid uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yagiriye ku nzu ya Telecom House aho yasuraga ibikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye bikorerwa muri iyi nzu.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ashingiye ku buryo igihugu cya Estonia ari igihugu gito ariko kimaze gukataza mu ikoranabuhanga ryagiteje imbere kikaba gikomeye mu ruhando rw’amahanga, ko n’u Rwanda rwagira byinshi rwigira kuri Estonia rukarushaho kuzamuka.
Yagize ati "Ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga cyitwa Skype cyakorewe muri Estonia ikigurisha amamiriyari na Microsoft yo muri Amerika. Natwe Twakubakira ku bumenyi n’ikoranabuhanga igihugu cyacu nacyo kikagira ibikorwa by’iterambere, bishobora kujya mu ruhando mpuzamahanga bigahatana kandi bigatsinda.”
Muri uru ruzinduko Minisitiri Nsengimana yatangaje ko Perezida wa Estonia yasuye aho umurongo wihuta wa 4G ucungirwa, anasura aho umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda ucungirwa.
Uyu muyobozi ngo yanasuye ibigo KLAB na FABLAB urubyiruko rufite imishinga n’ibitekerezo ruhuriramo, rugafashwa kuburyo ibyo bitekerezo byabyara ibikorwa by’ubucuruzi urubyiruko rugatera imbere.
Yavuze ko mu byo baganiriye n’uyu muyobozi kuri ubu bufatanye harimo uguhuza urubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Estonia rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga, kugira ngo bungurane n’ibitekerezo ndetse basangire ubunararibonye mu ikoranabuhanga, kugira ngo barusheho gutera imbere.
Uruzinduko rwa Perezida wa Estonia muri Telecom House, rwabimburiwe no gusura Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) aho yagiranye ibiganiro byihariya na Minisitiri wayo, Mukeshimana Gerardine.
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017. Akigera mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira imibiri isaga ibihumbi 250 irushyinguyemo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|