Haracyari ibigomba gukosorwa mu mitangire y’ibibanza byo kubaka

Raporo ya Banki y’isi ya 2016 muri “Doing Business” yerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ku bijyanye no gutanga ibibanza byo kubaka.

Abayobozi mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi mu kiganiro n’abanyamakuru

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bagiranye n’abanyamakuru, ubwo iyi raporo yagezwaga ku bitabiriye iki kiganiro tariki ya 07 Ugushingo 2016.

Muri icyo kiganiro hagaragajwe ko mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwari ku mwanya wa 37 ku isi mu bijyanye no gutanga ibibanza byo kubaka none muri uyu wa 2016 ruri ku mwanya wa 158.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba avuga ko amakosa yakozwe mu gutanga ibibanza byo kubakaho yatumye u Rwanda rusubira inyuma.

Yagize ati “Amakosa yakozwemuri iyi gahunda yatumye tutigira imbere, no kuyakosora byakoroha dufatanyije twese abo bireba. Turamutse tugarutse kuri uyu mwanya wa 37 cyangwa hafi yawo, dushobora no guca kuri Mauritius.”

Minisitiri Kanimba avuga ko hari ahandi u Rwanda rugomba kongera imbaraga kugira ngo rube rwaza imbere. Nko kugeza amashanyarazi adacikagurika ku bayakeneye no kubijyanye no kurinda abashoramari.

Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye no korohereza abashoramari aho hari abavuga ko u Rwanda rworohereza abanyamahanga kurusha Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare avuga ko ibyo bitashoboka.

Ati “Ntabwo bishoboka ko abashoramari baturuka hanze bitabwaho kurusha Abanyarwanda kuko iyo urebye impinduka zikorwa zigamije korohereza abikorera baciriritse.

Aba akenshi usanga ari Abanyarwanda ari na bo iyo gutangiza cyangwa gukora bizinesi bihenze ari bo bigiraho ingaruka kurusha abakomeye baturutse hanze”.

Rita Ramalho, umuyobozi wa “Doing Business” ku rwego rw’isi, avuga ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza ku bijyanye na “Gender” (uburinganire).

Agira ati “Ndashima u Rwanda kuko nta vangura rugira rishingiye ku gitsina mu ishoramari, ibi biri mu bituma rugira amanota meza.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri “Doing Business" muri Afurika nyuma ya Mauritius, rukurikirwa na Botswana, Afurika y’Epfo na Kenya, ariko rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka