Haracyari abahohotewe batsindwa imanza kubera kubura ibimenyetso

Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL) ryemeza ko kutamenya kubika ibimenyetso bibangamira icibwa ry’imanza z’ihohoterwa.

Hari abahohoterwa bakabiceceka ababahohoteye ntibagezwe imbere y'ubutabera
Hari abahohoterwa bakabiceceka ababahohoteye ntibagezwe imbere y’ubutabera

Babivugiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga i Kigali yatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi 2017, akaba yarateguwe n’iryo huriro, ishami ryaryo ryo mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko hari benshi mu bahohoterwa batazi kubika ibimenyetso kandi ari byo bigenderwaho kugira ngo barenganurwe, atanga n’urugero.

Agira ati “Mperutse kwakira dosiye y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wafashwe ku ngufu n’abahungu batatu babanje kumuciraho akenda k’imbere. Ako kenda mubajije niba yarakagejeje kuri Polisi arampakanira ahubwo ambwira ko yanakameshe, aho ibimenyetso by’ingenzi biba bisibanganye.”

Avuga ko hagikenewe kongerwa ubukangurambaga kugira ngo abahohoterwa birekure, bavuge ibyababayeho kandi ibimenyetso babibike ntacyo babihinduyeho.

Mutoniwase Sophie, umukozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo (GMO), avuga ko umuco akenshi ari wo utuma abantu batavuga ku ihohoterwa.

Ati “Ikibazo cy’abahohoterwa ntibatange amakuru aherekejwe n’ibimenyetso bifatika kiracyahari. Akenshi biterwa n’umuco w’Abanyarwanda wo guceceka.

Umuntu akumva atavugira mu ruhame ko yahohotewe, cyane ko hari ubwo biba byakozwe n’umuvandimwe cyangwa umugore yahohotewe n’umugabo we kandi ari we utunze urugo, agahitamo kwinumira.”

Mutoniwase agira inama abahura n’ihohoterwa kutabiceceka kuko bishobora kubatera ikibazo cy’ihungabana. Abahamagarira gutinyuka bakabivuga kuko amategeko abarenganura ahari.

Mutumwinka Marguerite, Visi Perezida wa kabiri wa COCAFEM GL, avuga ku ngaruka ziterwa no kutabika ibimenyetso ndetse no kutabigaragaza uko byakabaye.

Ati “Ingaruka z’iki kibazo ni uko uwakoze icyaha adahanwa kuko ibimenyetso biba byabuze, urukiko rukabura aho ruhera.

Ibi bituma n’uwakoze icyaha atagihanirwa bikwiye bityo umuco wo kudahana ntiwimakazwe, turimo rero kubikorera ubukangurambaga ngo abantu bose babyumve.”

Imibare itangwa na GMO yerekana ko muri 2015-2016, habonetse ibibazo 1917 by’ihohoterwa ryakorewe abana, ariko ngo 77.02% gusa ni byo byahamye ababikoze.

Uyu mubare ngo uracyari hasi, bigaterwa n’uko hari imanza nyishi uwahohotewe atsindwa kubera kubura ibimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka