IBUKA irasaba ko abafungiwe Jenoside bategurwa mbere yo kurekurwa

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba ko hakwiye kubaho imitegurire yihariye y’abakoze Jenoside basoza ibihano, mbere y’uko basubizwa mu miryango.

Prof Dusingizemungu abuga ko hakenewe imitegurire yihariye y'abakoze Jenoside bafungurwa bagasubira mu miryango
Prof Dusingizemungu abuga ko hakenewe imitegurire yihariye y’abakoze Jenoside bafungurwa bagasubira mu miryango

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko aba bakoze Jenoside, iyo barekuwe bagasubira mu miryango usanga ari bo bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuruta abandi.

Prof Dusingizemungu Jen Pierre uyobora IBUKA, yabivugiye mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryabaye ku kuri uyu wa 7 Mata 2018.

Yagize ati ”Hakwiye kandi gutegurwa ku buryo bwihariye n’abo basanga mu miryango barekuwe, kuko usanga akenshi iyo ngengabitekerezo ya Jenoside icurirwa mu miryango.”

Yanibukije kandi ko hari abakoze Jenoside barekurwa bagomba gukora imirimo Nsimburagifungo (TIG), ariko ugasanga barayihunga bakajya gutura kure y’aho bakoreye ibyaha, avuga ko n’abo bakwiye gushakishwa bagakanirwa urubakwiye.

Prof yashimiye cyane abahagaritse Jenoside, ashimira ibikorwa byinshi byakozwe byo kugarurira ubuzima abasizwe iheruheru na Jenoside birimo kubavuza ibikomere ndetse no kububakira amazu kugira ngo bongere kubona aho baba.

Yongeye gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuba hafi ya bagenzi babo bagasurana ndetse bagahumurizanya, ngo kuko bizabafasha kwibuka batuje.

Yanabasabye kandi gufata iya mbere bakarwana urugamba rwo guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,, babicishije cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko byanze bikunze aba bapfobya Jenoside biganjemo cyane abana b’abakoze Jenoside bakwiye kubireka, ahubwo bakaza kwifatanya na bagenzi babo mu kubaka igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka