Hakenewe Miliyari eshanu zo gutabara abahuye n’ibiza

Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 5FRW yo gusana ibyangijwe n’imvura iherutse kwibasira uturere dutanu igasenyera amagana y’abantu.

Uturere twibasiwe n’iyo mvura idasanzwe yaguye hagati y’itariki 1-25 Mutarama, 2017 ni utwa Nyarugenge, Kicukiro, Kamonyi, Rusizi na Muhanga.

ibiza biheruka byasenye amazu binica abantu
ibiza biheruka byasenye amazu binica abantu

Iyo mvura yahitanye abantu batatu barimo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge, n’umwe wo mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kugubwaho n’amazu bari barimo.

Phillippe Habinshuti, Umuyobozi muri MIDIMAR ufite mu nshingano ze gufasha abibasiwe n’ibiza, yatangarije KT Press ko muri utwo turere uko ari dutanu imvura yesenye burundu amazu 22 ku buryo “bizadusaba kuyubaka duhereye ku busa”.

Yakomeje avuga ko amazu 963 yangiritse ariko yo akaba ashobora gusanwa. Uretse ayo mazu, ibigo 16 by’amashuri na byo byakozweho n’iyo mvura ibisenge biraguruka, ku buryo bamwe mu banyeshuri batashoboye gutangirana n’abandi umwaka w’amashuri ku wa 23 Mutarama 2017.

Hangiritse n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda ine, ikiraro kimwe, umuyoboro umwe w’amazi ndetse n’amapoto abiri y’amashanyarazi. Iyo mvura yanatwaye hegitari 95 z’ubutaka, inica inka enye.

Habinshuti akaba yatangaje ko MIDIMAR irimo gukusanya amakuru yose ku byangijwe kugira ngo imenye inkunga ikenewe ku buryo bwihutirwa, ariko kugeza ubu imibare y’ikigereranyo igaragaza ko ibyangijwe bizatwara miliyari 5FRW.

Agira ati “Kugeza ubu, twagerageje gufasha imiryango yatakaje ibikoresho by’ibanze byo mu rugo muri Kamonyi na Nyarugenge.

Twakoresheje amafaranga arenga miliyoni 7.5 mu bikoresho bitandukanye, kandi turacyanashaka andi ngo dufashe abashegeshwe n’ibyo biza mu turere twose uko ari dutanu.”

Igisenge cy'imwe mu mazu 22 yasenywe n'ibiza
Igisenge cy’imwe mu mazu 22 yasenywe n’ibiza

Hagati aho, MIDIMAR yashyizeho itsinda rigena ibigenderwaho byose mu kugena agaciro nyakuri k’amafaranga akenewe ngo bashobore kubonera igisubizo ibibazo byatewe n’ibyo biza.

Habinshuti, avuga ku bagize iryo tsinda, yagize ati “Bamwe bakora mu bwubatsi, abandi mu buhinzi. Tubatezeho raporo y’ibikenewe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka