Hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu guhangana na ruswa

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi avuga ko bagiye gukoresha ikoranabuhanga mu guhuza amakuru y’inzego zitandukanye kuri ruswa n’imitungo ivugwaho ruswa.

Inzego zitandukanye ziteguye gufatanya zirwanya ruswa
Inzego zitandukanye ziteguye gufatanya zirwanya ruswa

Yabitangaje ubwo Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2017 mu biganiro byahuje inzego zirebana n’ubutabera harimo,Minisiteri y’ubutabera,Ubushinjacyaha bukuru, Polisi y’igihugu hamwe na Transparency international Rwanda, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, akaba yavuze ko ikoranabuhanga mu guhuza amakuru ari kimwe mu bizabafasha guhangana na ruswa, aho hazashyirwaho umuyoboro uhurizwaho amakuru aturutse mu nzego zitandukanye ku buryo bwihuse.

Yagize ati “inzego nyinshi zivugwamo ruswa ndetse n’izifite inshingano yo kuyirwanya. Turashaka guhuza amakuru twese kugira ngo tubyumve kimwe kandi bizadufasha kubona kimwe uko ruswa iteye”.

Umuvunyi mukuru avuga ko amakuru y’urwego rw’umuvunyi, polisi y’igihugu, ikigo cy’igihugu cyakira imisoro, ibiro bishinzwe ubutaka n’ibindi bigo,bizatuma amakuru yihuta kandi ahari imitungo ikomoka kuri ruswa hakamenyekana.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, yagaragaje ko mu myaka ine ishize hari imanza 2225 zakiriwe n’inkiko kuri ruswa, aho ibyaregwaga byose bifite agaciro ka miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Kunyereza imisoro bikaba byihariye miliyari 18 Frw, zingana na 40% by’ibyaha byose byakurikiranywe.

Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano, ariko ikaba ikunze kuza mu nzego zigaragarwaho na ruswa. ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo,ukuriye ishami ryo kurwanya ruswa muri polisi avuga ko bahagurukiye guhagarika Abapolisi barya ruswa.

Ati “nubwo muri polisi hari iki kibazo, kigenda gikemuka, hakurikiranwa ababifatirwamo,aho mu myaka ine Abapolisi 280 bafashwe, 170 birukanywe mu kazi naho 62 bashyikirizwa inkiko. Ruswa irahari ariko nta gikuba cyacitse “.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutabera, Rutazana Angeline, umugenzuzi mukuru mu nkiko avuga ko hafashwe ingamba zo kwihutisha imanza za ruswa ku buryo nta rurenza amezi 6 rudaciwe kugira ngo abayiregwa bakurikiranwe hakiri kare.

Uretse ibiganiro byahuje inzego z’ubutabera, hanateganijwe ibiganiro bizatumirwamo inzego zitandukanye nk’abikorera n’abanyamadini. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sibyiza azikosere kuko yasebeje africa nabanya frica kbx yerekanye isura itarinziza

ishimwe junior desantus yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka