Hagaragajwe ko hari inkiko zikingira ikibaba abashinjwa icyaha cya ruswa

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko adashira amakenga zimwe mu nkiko zigira bamwe mu bashinjwa ibyaha bya ruswa abere kandi haba hari ibimenyetso byayo bifatika.

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi yeretse inteko ishingamategeko uburyo inkiko zimwe zikijenjeka ku cyaha cya ruswa
Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi yeretse inteko ishingamategeko uburyo inkiko zimwe zikijenjeka ku cyaha cya ruswa

Yabitangaje ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa 2017-2018, ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017.

Umuvunyi Mukuru avuga ko mu madosiye bakurikiranye basanze hari bamwe bashinjwaga ruswa bagizwe abere mu buryo budasobanutse.

Agira ati “Hari miliyoni 12RWf zashyizwe na rwiyemezamirimo kuri konti y’umugore w’uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro yagombaga,uwo mugore akaba yaragombaga kuyahaho uwahoze ari umuyobozi w’akarere icyo gihe.”

Akomeza agira ati “Ariko urukiko rw’ibanze rwafashe icyemezo ko abaregwa badahamwa n’icyaha rubagira abere mu gihe hari ibimenyetso bigizwe na konti yanyujijweho ayo mafaranga n’impapuro zakoreshejwe mu kubitsa no kubikuza.”

Akomeza avuga ko atiyumvisha uburyo uwatanze ayo mafaranga n’umwe mu baregwa babyiyemerera ariko urukiko rukarengaho rukabarekura, umwe muri bo agatoroka.

Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi banagaragarijwe ko hari n’indi dosiye yarimo ruswa y’ibihumbi 900RWf yatanzwe inyujijwe kuri Konti y’umwe mu baregwa, wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Umuvunyi mukuru agira ati “Iyo ruswa yari yayihawe n’uwo yari yahaye isoko ryo kubaka amashuri ariko urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwarajuririwe abari bakatiwe rubagira abere ruvuga ko ruswa igomba gutangwa mu ibanga rikomeye bityo ko abaregwa atari injiji ku buryo bari gutanga ruswa bashyize amafaranga kuri konti ku buryo byagaragarira buri wese.”

Abagize Inteko ishinga amategeko bavuga ko ikibazo cy'inkiko zirekura abahamwe na ruswa bazagishakira umuti
Abagize Inteko ishinga amategeko bavuga ko ikibazo cy’inkiko zirekura abahamwe na ruswa bazagishakira umuti

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko ruri mu ihurizo ryo kumenya niba ruswa yanyujijwe kuri konti y’umuntu runaka itazajya ikurikiranwa.

Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi bijeje umuvunyi mukuru ko ibyo bibazo kimwe n’ibindi bigiye kwigwaho bigashakirwa umuti.

Agira ati "Ni ukuzicarana n’abakuriye urwego rw’ubutabera, urwego rw’umuvunyi ndetse n’ubushinjacyaha bukuru hakigwa uburyo abo baba bagizwe abere hakumirwa itoroka."

Akomeza agira ati "Hagakorwa iperereza umucamanza bigaragara ko yitwaje ihame ryo guca urubanza akurikije uko abyumva agamije kugira uwo akingira ikibaba nawe yajya abibazwa."

Akomeza avuga ko kuba ruswa inyuzwa kuri konti na byo ari ibanga rikomeye ngo kuko buri wese atapfa kumenya ayo umuntu yashyize kuri konti y’umuntu runaka mu buryo bumworoheye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka