Hafashwe ibicuruzwa bya miliyoni 140RWf bitujuje ubuziranenge

Mu mukwabu ngarukamwaka wiswe “Fagia” Polisi y’u Rwanda ifatanije na Polisi mpuzamahanga (Interpol) yafashe ibiciruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 140.6RWf.

Hafashwe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge
Hafashwe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge

Ni ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, ibinyobwa, imiti n’amafumbire mvaruganda, imbuto z’ibihingwa, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Ibi byose byafatiwe mu bubiko n’amaduka 86 ari mu mujyi wa Kigali, ku matariki ya 15-16/12/2016.

Uyu mukwabo ukorwa muri gahunda Interpol ifatanyamo n‘umuryango EAPCCO, uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu 13 byo mu burasirazuba bwa Afurika.

Polisi itangaza ko hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro gakubye inshuro zirenga 10 ibyafashwe mu mwaka wa 2015, kuko byo byari bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 14.5 RWf.

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Emmanuel Butera, aravuga ko impamvu yo gukomeza kugaragara kw’ibicuruzwa bitemewe iterwa no kutamenya kw’abantu.

Yagize ati”Inyigisho zigomba guhoraho kuko Leta ishyiraho amabwiriza n’amategeko asobanura ibicuruzwa bitemewe, bikajya mu magazeti ariko abantu ntibayasoma.”

Umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu rwego RSB rubishinzwe, Philippe Nzayire, yongeraho ko ibicuruzwa byafashwe kubera kurenza igihe cy’ikoreshwa, kwiganwa, kubikwa no gupfunyikwa ahantu hatujuje ubuziranenge.

Ati”Niba igicuruzwa cyanditseho ko kibikwa ahantu hakonje, ariko ugasanga nka fromage ibitswe ahantu hashyushye cyane, iyo uyiguze ujye umenya ko yaguteza ibibazo”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yahawe amakuru na Interpol ndetse n’inzego zinyuranye z’u Rwanda zirimo Minisiteri y’ubuzima, iy’ubuhinzi n’ubworozi, iy’inganda n’ubucuruzi, RSB, Ikigo RDB na Rwanda Revenue Authority.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka