Habyarimana Jean Damascene yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze

Habyarimana Jean Damascene niwe watorewe kuyobora Akarere ka Musanze akaba asimbuye Musabyimana Jean Claude wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Habyarimana Jean Damascene watorowe kuyobora Akarere ka Musanze
Habyarimana Jean Damascene watorowe kuyobora Akarere ka Musanze

Habyarimana yagize amajwi 253 naho uwo bari bahanganye ariwe Twizerimana Innocent agira amajwi 19. Impabusa ziba indwi, mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016.

Habyarimana atowe nyuma y’amezi hafi abiri ashize uwari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude agizwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru.

Habyarimana avuka mu mudugudu wa Manjari, mu Kagari ka Murago mu murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze. Afite imyaka 40 y’amavuko. Arubatse, afite umugore n’abana bane.

Afite impamyababushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iterambere ry’icyaro yavanye mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo ( ISAE BUSOGO).

Yabaye umukozi ushinzwe irangamimerere mu cyahoze ari Akarere ka Mutobo (ubu ni mu Karere ka Musanze) mu gihe cy’imyaka 10 nyuma, yaho aba Rwiyemezamirimo.

Nyuma yaho yabaye umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Musanze, atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ubwo Musabyimana Jean Claude, wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagirwaga umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, nibwo Habyarimana yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkwifurije akazikeza ufite inararibonye mubu yobozi

Tomboli Adeodatus yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

UYU MUYOBOZI TUMUZIHO GUKORANA UMURAVA MUGUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE TUMWIFURIJE IMIRIMO MYIZA MU ITERAMBERE RY’AKARERE KACU.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka